Team Rwanda imaze ibyumweru bibiri i Burayi aho yitabiriye amasiganwa atandukanye azenguruka Ubwami bw’u Bwongereza 'UK Tour' yatangiye tariki 10 Nyakanga azasoza kuri 3 Kanama 2016.
Nyuma yo kwitwara neza mu duce tumaze gukinwa yahise ihabwa amahirwe yo kuzitabira isiganwa ry’umunsi umwe rizakinwa tariki 31 Nyakanga 2016 aho abasiganwa basaga 150 bazakora ibirometero 200 mu mihanda y’i Londres na Surrey.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abasore bane, bari bamaze iminsi muri iki gihugu aho bitabiriye ayandi marushanwa barimo Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015, Areruya Joseph wagiye yigaragaza cyane mu marushanwa nka Tour d’Erythrée na Tour d’Algerie, Jean Claude Uwizeye n’umwana ukiri muto Mugisha Samuel.
Mick Bennett ushinzwe gutegura iri siganwa rya ‘The Ride London Classic’, yatangaje ko Team Rwanda yatumiwe muri iri rushanwa bitewe n’uburyo irimo kwitwara neza mu marushanwa ari kubera muri iki gihugu bityo bakaba basanze ari byiza ko aba bakinnyi bakiri bato babona amahirwe yo guhangana n’ibihangange muri uyu mukino bizaryitabira.
Ati “Twumvise ko Team Rwanda yitabiriye bwa mbere amasiganwa atandukanye azenguruka u Bwongereza kandi irimo kwitwara neza. Kuko ‘The Ride London Classic’ ari rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi y’umunsi umwe, twifuje gutumira aba bakinnyi bakiri bato kugira ngo bagire ubunararibonye mu guhangana n’abakinnyi bakomeye ku Isi ndetse bamenye urwego bakeneye kugeraho kugira ngo bareshye amakipe y’ababigize umwuga.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy), Aimable Bayingana yatangaje ko ari intambwe ishimishije umukino w’amagare ugezeho mu myaka mike umaze, anashimira uruhare rw’inshuti z’u Rwanda mu iterambere ryawo.
Ati “Team Rwanda Cycling imaze kugera ku rwego rushimishije muri siporo yo mu Rwanda mu gihe kitarenze imyaka icumi itangiye. Ni umusaruro w’imbaraga n’ubufatanye bw’abantu batandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi, badahari iyi kipe ntiba iri aho igeze uyu munsi.”
Yongeyeho ati “Amasiganwa yo mu Bwongereza ni urufunguzo rukomeye ku iterambere ry’abakinnyi bacu bakiri bato. Noneho kumva ko batumiwe mu irushanwa rikomeye nka ‘Ride London Classic’ guhangana n’ibihangange ku Isi ni indi ntambwe ikomeye kuri twebwe. Ndashimira cyane ubushake bw’inshuti zacu mu Bwongereza mu gutera inkunga Team Rwanda ndetse tubasaba ko bakomereza aho.”
Ku ruhande rwa Sterling Magnell, umutoza w’ikipe y’igihugu uri kumwe n’aba basore nawe wahoze ari umukinnyi w’amagare wabigize umwuga, yavuze ko abakinnyi b’u Rwanda bazigira byinshi kuri bagenzi babo bazahurira muri iri rushanwa biganjemo abo bahoraga bareba ku mateleviziyo ariko ubu bakaba bagiye guhangana mu irushanwa.
Yagize ati “Ku bwanjye nk’uwakinnye ku rwego rw’ababigize umwuga, urwego turi kubonaho amarushanwa yo mu Bwongereza rurakomeye, arihuta, arimo amayeri menshi kandi ni abakinnyi bakuru mu mukino. Kuba dutumiwe muri Ride London Classic ni iby’agaciro ku ikipe yacu kandi bizafasha abakinnyi bacu bari munsi y’imyaka 23 bazarikina kumva neza uko basabwa kwitwara kugira ngo bazabashe guhangana no mu yandi marushanwa akomeye cyane mu gihe kiri imbere.”
Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bakomeye ndetse n’amakipe y’ibihangange muri uyu mu mukino w'amagare baturutse ku migabane itandukanye rizatambuka imbonankubone kuri televiziyo ya BBC Sports.
Ni ryo rya mbere ku Isi ritanga ibihembo biri hejuru mu masiganwa y’umunsi umwe.










Ibitekerezo 0