00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Televiziyo Mpuzamahanga zirimo Sky News zigiye kwimukira muri Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 21 February 2019 saa 09:52
Yasuwe :

Uko umwaka utashye niko irushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino w’amagare ‘Tour du Rwanda’ rigenda rirushaho gukomera ari nako rihuruza itangazamakuru rikomeye ku Isi, rikerekana uyu mukino umaze kwigarurira imitima y’abatari bake.

Kuva ku mwana kugeza ku mukecuru rukukuri barabarira iminsi ku ntoki ngo bihere ijisho Tour du Rwanda 2019, ibura iminsi mike ngo yanzike mu isura nshya ya 2.1. Ntabwo ari abo gusa kuko na televiziyo 15 mpuzamahanga zamaze gutera amatako mu Rwanda ngo zereke abakunzi bazo uko abasore bazenguruka urwa Gasabo.

Guhera kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare kugera tariki 3 Werurwe 2019, imisozi n’ibibaya by’u Rwanda bizazengurukwa ku ku nshuro ya 11 na Tour du Rwanda, izaba ikinwa ku nshuro ya mbere iri ku cyiciro cya 2.1 mu byiciro by’amasiganwa yemewe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, UCI.

Umuyobozi wa Ferwacy, Aimable Bayingana, yabwiye IGIHE ko iri siganwa ryatangiye mu 2009 riba mu mpera z’umwaka w’imikino, hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza ariko uyu mwaka ryarimuwe rishyirwa mu ntangiriro z’umwaka, hagati ya Gashyantare na Werurwe kubera impamvu zirimo no gukurura televiziyo mpuzamahanga zikomeye.

Ati “Gutegura isiganwa rikomeye kuri uru rwego mu mpera z’umwaka byatuma amakipe akomeye atazana abakinnyi bayo beza cyangwa ntanemere kwitabira kuko benshi baba baragiye mu biruhuko.”

“Kandi n’uburyo isiganwa ritangazwa kuri za televiziyo ntabwo byagera kure kuko amezi ya nyuma y’umwaka yagenewe ibiruhuko si amasiganwa akomeye.”

Tour du Rwanda 2019 izitabirwa n’amakipe akomeye, abakinnyi bakomeye n’abafatanyabikorwa benshi ariko kimwe mu bitangaje ni umubare wa televiziyo zasabye kuyerekana.

Televiziyo zemerewe gukurikirana iri siganwa ry’iminsi irindwi ni 15 zirimo izizerekana ibilometero bya nyuma bya buri gace k’iri siganwa imbonankubone, n’izanyuzaho ikiganiro cyerekana uko umunsi w’isiganwa wagenze ryamaze kurangira.

Televiziyo zikomeye zizaba ziri mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru harimo umunani zemerewe kwerekana iri siganwa ku mugabane w’u Burayi gusa zirimo; Canal+ yo mu Bufaransa, Rai Italia yo mu Butaliyani, Movistar TV yo muri Espagne, RTBF TV, VTM TV, VRT TV zo mu Bubiligi, TV2 ikorera muri Danemark na Norvège, na Sky News TV yo mu Bwongereza.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Canada, Tour du Rwanda izakurikirwa kuri NBC News. Mu gihe abatuye umugabane wa Afurika bazahanga amaso SuperSport na Canal+.

Televiziyo eshatu gusa nizo zahawe uburenganzira bwihariye bwo kwerekana iri rushanwa aho zigaragara ku isi hose; TV5Monde na Euronews zo mu Bufaransa na Eurovision World yo mu Bwongereza.

Imbere mu gihugu televiziyo ifite uburenganzira bwo kwerekana Tour du Rwanda imbonankubone ni Televiziyo y’u Rwanda.

Abakunzi b'umukino wo gusiganwa ku magare ku isi hirya no hino bazakurikirana Tour du Rwanda y'uyu mwaka
Televiziyo 15 mpuzamahanga zemerewe kwerekana Tour du Rwanda 2019 ku migabane itandukanye y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages