Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024, nibwo hakinwe agace ka gatandatu ka Tour de France katurukaga Mâcon kerekeza Dijon ku bilometero 163,5.
Ni isiganwa ryari rigizwe ahanini n’imihanda itambika myinshi byatumye abakinnyi bose bagendera hamwe gusa mu bilometero 40 bya nyuma hagaragaramo uguhangana cyane kwavuyemo kuryegukana kuri Dylan Groenewegen.
Uyu mukinnyi yakoresheje amasaha atatu, iminota 31 n’amasegonda 55, akurikirwa na Jasper Philipsen mu gihe Umunya-Érythrée, Biniam Girmay yabaye uwa gatatu ndetse bose bakanganya ibihe.
Tadej Pogačar ukinira UAE Team Emirates yasoreje ku mwanya wa 35 gusa anganya ibihe n’abamugiye imbere bituma akomeza kwambara umweda w’umuhondo cyane ko ayoboye bagenzi be ku rutonde rusange aho akurikirwa na Remco Evenepoel ukinira Soudal Quick-Step akanamurushana amasegonda 45.
Isiganwa rya Tour de France rirakomereza Nuits-Saint-Georges, aho rizajya rituruka ryerekeza Gevrey-Chambertin ku bilometero 25 abakinnyi bazakora basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial-ITT).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!