00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour de France: Jonas Vingegaard yakoze impanuka, ava mu isiganwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 July 2026 saa 12:07
Yasuwe :

Umunya-Denmark, Jonas Vingegaard Hansen, yakoze impanuka ikomeye mu Gace ka 15 ka Tour de France 2026 ava mu irushanwa, Tadej Pogačar avuga ko ari igihombo ku isiganwa kandi bishobora kuba byagizwemo uruhare n’abapima ibiyobyabwenge batumye adasinzira.

Ku iri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo mu Bufaransa hakiniwe Agace ka 15 ka Tour de France katurukaga Champagnole kerekeza Plateau de Solaison ku ntera y’ibilometero 183,9.

Ni agace karimo udusozi twinshi two kuzamuka, ibyatumye abakinnyi basabwa imbaraga nyinshi cyane kugira ngo batanguranwe ku murongo wo gusorezaho.

Umubiligi Remco Evenepoel ukinira Red Bull - Bora - Hansgrohe yongeye kwigaragaza aba uwa mbere, ariko yahanganye na Tadej Pogačar wa UAE Team Emirates XRG banganyije ibihe kuko bombi bakoresheje amasaha ane, iminota 23 n’amasegonda icyenda.

Gusa mugenzi wabo bari bahanganye, Jonas Vingegaard ukinira Visma-Lease a Bike, yakoze impanuka yatumye ava mu isiganwa, kuko yavunitse urutugu ndetse akanababara ukuguru.

Pogačar ukomeje kuyobora urutonde rusange rw’isiganwa, yagaragaje ko uyu ari umwe mu bakinnyi bakomeye kandi batumaga isiganwa rigenda neza, ariko kutitwara neza kwe kwatewe n’abapima ibiyobyabwenge mu bakinnyi.

Ati “Wari umunsi ukomeye kuri Jonas. Icya mbere bamukanguye Saa Munani z’Ijoro bagiye kumupima, ibyo ntekereza ko atari ubumuntu kubangamira ibitotsi by’umuntu. Ayo masaha umuntu ntazi yankomangiye.”

“Mu kiganiro nagiranye na France TV, natekereje ko harimo ijanisha rito ku cyateye iriya mpanuka, kuko ntabwo uyu munsi yigeze asinzira neza.”

Jonas yegukanye Tour de France inshuro ebyiri harimo iya 2022 na 2023. Avuye mu isiganwa rya 2026 amaze kwegukana agace kamwe.

Jonas Vingegaard yagize imvune ituma ava mu isiganwa rya Tour de France
Jonas Vingegaard yavunitse urutugu
Tadej Pogačar aracyambaye umwenda w'umuhondo wa Tour de France 2026
Remco Evenepoel yegukanye agace ka 15 ka Tour de France

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages