Tour de France yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, aho isiganwa ryavaga mu Mujyi wa Brest rigana i Landerneau.
Ubwo hari hasigaye ibilometero 45 ngo agace ka mbere karangire ni bwo habaye impanuka yatejwe n’umufana. Tony Martin ukinira ikipe ya Jumbo-Visma na bagenzi be, ni bo bari bari imbere bayoboye igikundi cy’abarenga ijana.
Umufana wari ufite icyapa cyanditseho ‘Allez Opi-Omi!’, ashaka kugaragara kuri televiziyo, yitambitse Tony Martin wamuguyemo aragwa, bituma hamwe na bagenzi be n’abandi bagwa.
’Allez Opi-Omi!’ ni amagambo akunze gukoreshwa n’abantu bo mu Bufaransa basuhuza ba sekuru na ba nyirakuru babo.
Ikipe ya Jumbo-Visma yari yipanze neza mu ruhande rw’iburyo rw’umuhanda. Tony Martin uyikinira, yagonze icyo cyapa cy’umufana agerageza kurinda mugenzi we Primoz Roglic nubwo byarangiye hamwe n’abandi basaga 20 baguye mbere yo guhaguruka bagakomeza isiganwa.
Abandi baguye barimo Julian Alaphilippe, Umubiligi Wout van Aert na Peter Sagan.
Kugwa kwa Tony Martin w’imyaka 36, byatumye atitwara neza, ariko mugenzi we Primoz Roglic yaje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange.
Iyi mpanuka kandi yatumye Umudage ukinira DMS, Jasha Sutterlin, aba uwa mbere wavuye mu isiganwa.
Umufaransa Julian Alaphilippe w’imyaka 29, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour de France akoresheje amasaha ane, iminota 39 n’amasegonda atanu.
Tour de France iri gukinwa ku nshuro yayo ya 108. Julian Alaphilippe na Tadej Pogacar wegukanye Tour de France y’umwaka ushize, ni bo bahabwa amahirwe ko muri bo hari ushobora kuzeyagukana uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’iri siganwa n’ubw’abaritegura, bwasabye abafana kwirinda kwica umukino bagamije kugaragara kuri televiziyo kuko bishobora guteza ibyago bikomeye abakinnyi.
⚠ Nous sommes ravis de retrouver le public au bord des routes du #TDF2021.
Mais pour que le Tour soit une fête, respectez la sécurité des coureurs !
📸 Ne risquez pas tout pour une photo ou pour passer à la télé ! pic.twitter.com/gh7LQLBdz8
— Tour de France™ (@LeTour) June 26, 2021
Tour de France ikunda kurebwa n’abafana batari bake, ntiyari iherutse kugaragaramo impanuka nk’iyi iturutse ku mufana.
Urutonde rusange nyuma y’agace ka mbere:
- Julian Alaphilippe (Deceuninck–Quick-Step)
- Michael Matthews (Team BikeExchange)+12“
- Primoz Roglic (Jumbo-Visma)+14”
- Jack Hiag (Bahrain Victorious)+18”
- Wilco Kelderman (Bora-Hansgrohe)+18”
- Tadej Pogacar ( UAE. Emirates)+18”
- David Gaudu (Groupama-FDJ)+18”
- Sergio Higuita (EF Education-Nippo)+18”
- Bauke Mollema (TFS)+18”
- Geraint Thomas (Ineos Grenadier)+18”
Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, abakinnyi bazahaguruka i Perros-Guirec berekeza Mûr de Bretagne Guerlédan ku ntera y’ibilometero 183.5.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!