Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 14 ryatangiye ku wa 26 Gicurasi, agace ka gatatu ntikabasha gukinwa kubera imvura nyinshi yaguye karasubikwa.

Nyuma y’ikiruhuko abakinnyi bahawe ku wa Gatatu, uyu munsi bagarutse mu muhanda bihira Abanyarwanda bitwaye neza cyane ndetse Uwizeyimana yegukana agace ka gatanu kavaga Mbanga kajya Bafang ku ntera ya kirometero 121.5 akoresheje 03h23'37" asiga VARHANOVSKY Jakub wamukurikiye umunota 01'20".

Kwitwara neza byatumye Uwizeyimana ahita afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange arusha uwa kabiri, HARING Martin, iminota 03'30" yambara umwenda w’umuhondo mu gihe hasigaye uduce dutatu kugira ngo isiganwa rirangire.

Hadi Janvier yabaye uwa gatanu mu gace k’uyu munsi, aba uwa 18 ku rutonde rusange, Ukiniwabo Jean Paul René aba uwa 10 afata uwa gatandatu ku rutonde rusange; Byukusenge Patrick yabaye uwa 15, aba uwa gatanu ku rutonde rusange; Nsengimana Jean Bosco asoza ari uwa 18 ajya ku mwanya wa 21 naho Munyaneza Didier wasoje ari uwa 19 afata umwanya wa 14 muri rusange.

Abanyarwanda bafite akazi katoroshye ko gukomeza kurinda umwenda w’umuhondo Uwizeyimana yambaye mu duce dutatu dusigaye, harimo aka ku wa 1 Kamena bazakora urugendo rw’ibilometero 98, bukeye bwaho bakore 83.7 Km basoze isiganwa ku wa 3 Kamena bakora urugendo rw’ibilometero 122.8.