00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bubiligi basinyanye amasezerano yo guteza imbere umukino w’amagare

Yanditswe na

Saddam Mihigo

Kuya 4 October 2015 saa 07:27
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cy’u Bubiligi agamije gutsura imikiranire ya hafi muri uyu mukinouri kugenda utera intambwe nziza mu Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda,Bayingana Aimable hamwe na mugenzi we uyoboye iri shyirahamwe mu Bubiligi (BCF: Belgian Cycling Federation) witwa Tom Van Damme. Ni igikorwa cyabereye i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa kane.

Muri aya masezerano, hari aho igihugu cy’u Bubiligi cyemeye gutangiza irushanwa mu Rwanda,uretse ibi kandi iki gihugu cyemeye gutanga ibikoresho nkenerwa muri uyu mukino bizafasha ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda).

Bayingana yatangaje ko ubu bufatanye bw’ibi bihugu byombi ari intambwe nziza izafasha mu kubaka ikipe y’igihugu ikomeye.

Ati "Ubu bufatanye ni ubw’agaciro by’umwihariko ku Rwanda. U Bubiligi ni igihugu cy’igihanganye mu mukino w’amagare,hari byinshi tuzabigiraho.Irushanwa rishya batwemereye ni ikindi kintu cyiza ku Rwanda".

Bayingana Aimable na mugenzi we Tom Van Damme

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages