00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabonye indi midali irimo uwa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 November 2025 saa 07:56
Yasuwe :

Nyirarukundo Claudette yegukanye umudali wa Zahabu n’uw’Umuringa, Mwamikazi Djazilla yegukana uwa Feza mu mikino ya Shampiyona Nyafurika y’Amagare.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ni bwo muri Kenya hakomeje kubera imikino ya Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho kuri uyu munsi hakinnye abishimisha, abagore ndetse n’abakobwa batarengeje imyaka 23.

U Rwanda rwerekanye ko ari igihugu gifite impano mu mukino w’amagare, dore ko mu bilometero 107,6 byakinwe, ibigera kuri 50 bya nyuma byayobowe na Ntakirutimana Marthe.

Bageze mu kilometero cya nyuma, yahaye umwanya bagenzi bagenzi baratambuka, byatumye Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Djazilla na bitwara neza mu bagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23.

Nyirarukundo yakoresheje amasaha atatu iminota 23 n’amasegonda 37, yegukana umudali wa Zahabu mu bakobwa batarengeje imyaka 23, anganya ibihe na Mwamikazi wabonye uwa Feza.

Nyirarukundo kandi wasoje ari uwa gatatu muri rusange, yahawe umudali w’Umuringa mu bagore. Iri siganwa ryakinwe n’abakinnyi 52 ryegukanwe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Preen Hayley, wakoresheje amasaha atatu, iminota 10 n’amasegonda 31.

Nirere Xaveline yasoreje ku mwanya wa munani, Ntakirutimana aba uwa 21, mu gihe Ingabire Diane yari uwa 23.

Umunsi wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika uzaba ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, aho hazakinwa isiganwa ry’abagabo, ingimbi ziri munsi y’imyaka 19 n’abahungu bari munsi y’imyaka 23.

Nyirarukundo Claudette yabaye uwa gatatu mu bagore
Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Djazilla bahesheje ishema igihugu
Nyirarukundo Claudette yegukanye imidali ibiri
Nyirarukundo Claudette yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika
Nyirarukundo Claudette akomeje kwerekana ko ari umukinnyi w'umuhanga mu gusiganwa ku magare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages