Iri siganwa rizenguruka igihugu ku magare, rizaba ku nshuro yaryo ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, ikaba iya gatanu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.
Kuva mu 2019 ubwo ryageraga kuri uru rwego rwisumbuye, ryatangiye kwitabirwa n’amakipe akomeye arimo n’akina amasiganwa akomeye ku Isi.
Kayishema Thierry Tity, ni Umunyamakuru wa Siporo kuru Televiziyo akaba n’umwe mu bakurikira cyane Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga.
Mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, yavuze ko nubwo amaso azaba ahanzwe Chris Froome muri Tour du Rwanda uyu mwaka, atari mu bo aha amahirwe yo kuyegukana kubera ko adafite abakinnyi bakomeye bashobora kumukorera.
Yagarutse kandi ku mazina nka Eyob Metkel na bagenzi be bakinana muri Terengganu Polygon Cycling Team mu mazina ashobora kwigaragaza muri uyu mwaka.
Mugisha Moïse, Manizabayo Eric na Muhoza Eric bari mu Banyarwanda yahaye amahirwe yo gusoreza mu myanya myiza.
Tour du Rwanda ya 2023 ni isiganwa rimeze gute?
Ni isiganwa ryo kuzamuka kwa Tour du Rwanda kuko bitandukanye n’ubwo twakoraga irya mbere rya 2,1 [mu 2019]. Twagize amahirwe yo kubona amakipe nka Astana, ni ikipe yakinnye Tour de France, yanyuzemo abakinnyi nka Vincenzo Nibali watwaye Tour de France ya 2014.
Mu by’ukuri, ryari intangiriro yo kuba twagira Tour du Rwanda y’ababigize umwuga. Iyo uvuze Tour du Rwanda y’ababigize umwuga bivuze iki? Iyo usubiye inyuma muri Tour du Rwanda ya 2,2 habagamo za Benediction, yari amakipe asanzwe kuko twari dufitemo za Les Amis Sportifs.
Iyo ugiye muri 2,1 rero, ntabwo ayo makipe aba yemewe, uba ugiye mu makipe yabigize umwuga. Amakipe atarabigize umwuga azamo ni amakipe y’ibihugu nk’uku dufitemo iy’u Rwanda, iya Maroc n’izindi.
Nyuma yaho rero twatangiye kubona abakinnyi batwaye étape haba muri Tour de France, muri La Vuelta no muri Giro d’Italia. Twabonye ba Alexandre Geniez, tubona ba Pierre Rolland, ubu rero ku nshuro ya gatanu ya Tour du Rwanda, tugeze ku rwego rwo kwakira umuntu watwaye ‘Grand Tours’, ni ufite Tour de France enye, ni ufite Giro d’Italia na La Vuelta [uwo ni Chris Froome].
Mu by’ukuri, ni igisobanuro cy’uko Tour du Rwanda irimo iragenda ikura, ntabwo tukiri ku bantu batwaye étapes gusa, tugeze ku bantu batwaye amasiganwa akomeye.
Ni ibintu ntekereza ko ari byiza, ariko ikintu cya mbere gituma rikura cyane ni uko mu myaka ibiri iri imbere, u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi.
Hari icyizere ko 2024 bishobora kuzaba birenze, muri Gashyantare 2025 habe Tour du Rwanda noneho mu mpeshyi yaho habe Shampiyona y’Isi. Ni ibintu bizaba birenze.
Twinjire mu isiganwa noneho, abantu bakwiye kwitega iki?
Icya mbere, nubwo Froome azaza [ari] mu Ikipe ya Israel Premier Tech, njye ntabwo mfite icyizere cy’ikipe kuko urebye, bazazana abasore babiri b’Abanya-Israël [Goldstein Omer na Gay Sagiv], bazane abandi basore b’Abanya-Nouvelle Zélande [Sebastian Berwick na Alastar Mackellar]. Ntabwo ari ikipe ikomeye cyane, ni ko nabyita.
Bashobora kuba abakinnyi beza bo gufasha Froome, kuko sinzi niba Froome azaba ameze nk’uko tumaze iminsi tumubona ariko hari amakipe mu by’ukuri twavuga ko yiteguye.
Ugiyemo imbere mu makipe, ikipe ya mbere navuga ko mbona yatwara Tour du Rwanda ni iyo muri Malaysie yitwa Terengganu. Impamvu ya mbere navuga ngo ni Terengganu ni uko ifite abakinnyi batatu bafite ubushobozi bwo gutwara Tour du Rwanda muri batanu izakinisha.
Uwa mbere ni Eyob Metkel nk’ibisanzwe, ni umukinnyi ufite étape eshanu za Tour du Rwanda nubwo mu myaka itatu ishize nta étape aratwara. Mwarabibonye, ntabwo yigeze abasha gutwara Tour du Rwanda, yabaye uwa kabiri, yabaye uwa gatatu, aracyategereje umwanya wa mbere.
Bagaruye kandi Anatolii Budyak, Umunya-Ukraine watwaye étape yasorejwe kuri Kigali Convention Centre mu mwaka ushize, anarangiza ari kuri ‘podium’ [muri batatu ba mbere].
Noneho kandi banaguze umukinnyi witwa Jesse Ewart, Umunya-Irlande wakiniraga Bike Aid, na we yarangirije kuri ‘podium’ [mu bakinnyi batatu ba mbere].
Ni ukuvuga ngo bafite abakinnyi batatu nibura bazi ‘podium’ ya Tour du Rwanda. Abo ni ikipe navuga yakina ‘Classement Générale’, Maillaut Jaune ndetse ikaba yanakina na étapes mu gihe baba bafite umukinnyi bashyize neza mu mwanya wo kuyobora isiganwa ryose.
Hari ikipe ya Green Project-Bardiani ikinamo Henok Mulubrhan. Umuntu nagarukaho cyane ni Henok kubera ko mu iki cyumweru yatwaye Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku Magare. Bisobanuye ko ari umukinnyi ukomeye kuko mu mwaka ushize yasoje Tour du Rwanda ari ku mwanya wa gatanu.
Uretse kuba afite ikipe ya Bardiani yamukorera, afite n’Abanya-Eritrea [Ikipe y’Igihugu] bashobora kumukorera kuko amanota abonye kuri Tour du Rwanda yatwaye yajya no ikipe yabo y’Igihugu.
Ikipe nshya y’Abanya-Espagne yitwa Euskaltel Euskadi, ifitemo abakinnyi babiri bakomeye barimo uwitwa Mikel Bizkarra ukina amasiganwa akomeye ku buryo umuntu yamutegerezaho gukina ‘classement générale’, ariko bakanagiramo n’uwitwa Mikel Iturria watwaye étape ya La Vuelta ya 2019 yari iya 11.
Kuri njye, iyo numvise ko umukinnyi yatwaye étape ya Tour de France, iya La Vuelta cyangwa yakinnye Giro d’Italia, mbifata nko kumva ngo ‘burya nta mukinnyi w’umuswa wakina muri Premier League’. Iyo uvuze ngo uriya muntu ni umuswa muri Premier League, aba ari umuswa mu bahanga, iyo ageze mu zindi shampiyona aba umuhanga.
Iyo utwaye étape muri Grand Tours, mu by’ukuri ni uko uba ugaragaza urwego.
Uretse abo, hari n’abakinnyi ku giti cyabo utarebye ku ikipe yose, ukavuga ngo uyu mukinnyi arakomeye.
Ntekereza ko ubu njye mbara étape ya Rwamagana na étape izarangirira i Gisagara, ntekereza ko namaze kubona nyirazo kubera ko hari umusore w’Umwongereza ukinira Ikipe ya Soudal Quick-Step, yitwa Ethan Vernon, mpa amahirwe yo kutirwara.
Impamvu ni iyihe? Ni umukinnyi mwiza utambika, ukiri muto w’imyaka 23. Ni umukinnyi muri uyu mwaka umaze gutwara étapes zinyuranye. Ni ibyo ni isiganwa rya 1,1 rya Trofeo Parma, ariko ukurije ‘sprint’ yakoze, nkwiriye kuvuga ko igihe cyose ikipe ye yaba yabashije kumushyira ahantu heza i Rwamagana byashoboka.
Ndetse byanashoboka i Gisagara kuko wamaze kugera kuri GS de Butare na Kabutare, ukajya hariya hasi, ni byo harazamuka ariko ntabwo kuhazamuka byatuma umukinnyi usanzwe ufite imbaraga yasigara kuko ikipe ye igomba kumufasha ngo imuzamure kuko wageze Gisagara uratambika ugera kuri ‘Gymnase’ yaho.
Ni umwe muri ba bakinnyi bakomeye, ariko nanone, muri ya makipe twitondere amakipe yitwa Development Team, aho navugamo nka Quick-Step irimo abakinnyi bakiri bato baza gushaka amanota abafasha kuzamuka mu ikipe zabo nkuru zikina ‘Grand Tours’.
Icyo ni icya mbere, icya kabiri ni ku Ikipe ya EF ya ba Merhawi Kudus, iyo ni ikipe abakinnyi bayo bato batanga akazi kuko twabonye ubushize hari ikipe y’Abongereza n’iy’Abafaransa zabikoze.
Mu gihe tutarajya mu isiganwa, kuko uburyo isiganwa ritanga ibyaryo, navuga ko mu by’ukuri ni yo masura navuga akomeye ariko nanone natwe dufite Mugisha Moïse, dufite abakinnyi nka ba Manizabayo Eric, ubona ko bagomba kuba ku rwego bariho mu mwaka ushize haba mu masiganwa y’imbere mu gihugu, nibibakundira navuga ko bari mu bakinnyi twakwitega.
Uvuze Abanyarwanda; Mugisha Moïse na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, bo umuntu yabitega he?
Mu by’ukuri, nka étape y’i Musanze birashoboka. Buriya, kumenya umuhanda birafasha, ariko kuwukoreramo cyane bikaba akarusho.
Ni ukuvuga ngo ni umuhanda abakinnyi bakunze gukoresha cyane bari mu myitozo, nubwo tuzaba twakoze urugendo rwa kilometero 199,5 tuva i Huye, ariko mu rugendo ruva i Huye, uretse kuzamuka, ariko navuga ko nta kintu gikomeye kizaba kirimo uretse intambara y’abazaba bagiye gusha imisozi uhereye ku wa Shyorongi n’uwa Buranga.
Impamvu navuga ko ari étape ishoboka ku Banyarwanda ni uko unasubiye inyuma ku mitere ya Tour du Rwanda, kuva kwa Valens [Ndayisenga] 2013, 2014 na Bosco [Nsengimana] bayitsinze, navuga ko ari étape iba ishoboka.
Kuba Moïse yakongera gusubiramo étape ya nyuma ya Tour du Rwanda [nk’uko yabize mu 2022], navuga ko byagorana kuko navuga ko iriya étape, umuntu uzayitsinda, ni umuntu ushobora kuba yasigaye kuri ‘classement générale’, atari umuntu uhanze amaso maillot jaune [gutwara isiganwa].
Hari étape isa n’itandukanye n’izindi: Musanze- Karongi, iyo twayibara gute?
Ntabwo ari ubwa mbere ibaye kuko ishobora kuba yarabaye na 2017. Hari iya mbere yigeze gutwara n’Umunyamerika Ruggy Timothy, ni isiganwa yatwaye bigaragara ko yari yasigaye aza kujya muri ‘break away’ [acika abandi aragenda]. Indi yakurikiyeho yatwawe n’umusore w’Umunya-Colombia wakiniraga ikipe ya Israel Cycling Nation, ni étape isa n’iyo kuruhuka kuko iramanuka, nta kuzamuka kubamo.
Ni ukuvuga ngo iyo ugeze i Musanze, uretse kuzamuka ku Musanze, ufata Byangabo, wamara gukata hariya, ibisigaye byose ni ukumanuka. Bivuze ko iyo ugiye kuyikina, ikintu cyose ugiye gukora ugitekereza mbere y’uko ugera muri Rubengera kuko kuva aho kugera i Karongi haramanuka keretse ugiye kugera ku Kivu.
Abakinnyi bakomeye ntabwo bazayikina cyane kubera ko bazaba bashaka kugira ngo bategure étape ikomeye ishobora no kugira byinshi ihindura kuko izaba izamuka cyane kuva itangira kugera isoje, iyo ni étape izava i Rusizi igera mu Karere ka Rubavu.
Aho noneho twitege iki?
Tuzaba tugiye kwinjira Umujyi [wa Kigali], Tour du Rwanda ibintu byose bizaba biri kuba, izatsindirwa i Kigali. Hari étape izarangirira kuri Mont Kigali n’iya nyuma [kuri Canal Olympia].
Ariko icyo iyi étape [ya Rubavu] izaba igamije, ni nko gutangira kwiyungurura ku bantu bashobora kwisanga mu 10 ba mbere kuko bazaba bakoze étape ndende ikomeye y’imitego ya Huye-Musanze, bafate akaruhuko ko kujya i Karongi, ni yo mpamvu bazaba bakeneye kwishyira mu myanya kugira ngo nibatangira gukina ya masiganwa abiri ya nyuma ntibazabe bafitemo intambara nyinshi.
Uburyo iyi étape iteye iteye, irazamuka iyo uva i Rusizi, bizaba ari byiza kuko tuzaba tugize amahirwe yo kungera kubona abantu bazamuka Dawe uri mu Ijuru [agasozi kitwa gutyo], niba ntibeshye bishobora kuba ari ubwa kabiri mu mateka igiye kuzamuka. Nkeka ko na yo iri mu misozi ikomeye dufite kuko twari dufite Tetero, Mont-Kigali na Rebero. Icyo izaba igamije ni ugutandukanyaabakinnyi 10 ba mbere n’abandi basigaye.
Ukomoje ku musozi wa Tetero uri mu Gace ka Rubavu-Gicumbi, wo ntuzakora ikinyuranyo?
Oya, ikinyuranyo ntikizaba gisa n’aho gikomeye nk’icya Rubavu. Impamvu ni uko bazabanza kuzenguruka i Rubavu kandi ntacyo byica. Kuzamuka bajya mu Bigogwe na byo ntacyo byangiza kuko hazaba hakiri kare, abakinnyi bagifite imbaraga ku buryo n’abashoboye kuzamuka cyane bitazabagora.
Igice gisigaye kizaba gitambika, hasigaye kuzamuka imisozi yo muri Kivuruga na Buranga. Ikintu kizaba kigoye muri Tetero, ibilometero bisaga 10 kandi ni umusozi wa ‘hors catégorie’, akenshi mbona tuwumaramo hagati y’iminota 45 n’isaha.
Icyo gihe rero kumara isaha uzamuka bizaba bivuze ko, ‘podium’ wenda ishobora guhinduka ariko keretse hagize umukinnyi ugira ikibazo, ariko ikizaba gitegerejwe muri Tetero, hazaba intambara y’abantu bashaka amanota [yo kuzamuka], abakinnyi benshi bazaba birinda ko hajyamo ibihe kubera ko hazaba hakiri kare.
Ku munsi ubanziriza isiganwa, ni Nyamata-Kigali, aho hashobora kuba iki?
Uriya munsi ni étape ikomeye. Abantu bazaba bari kwirinda ko abakinnyi bakomeye bashobora kugwa mu mitego y’umunsi wa nyuma.
Niba wibuka neza, mu 2020 twagiye gukina umunsi wa nyuma harimo ibihe bishobora gufasha Moïse [Mugisha] kuba yakuramo agafata Tesfazion. Ni ukuvuga ngo iriya étape yo ku wa Gatandatu, ubwo izaba ari iya karindwi, izaba ari yo kwirinda ko umuntu ufite ‘classement générale’ nziza yajya kure.
Itandukaniro ryayo n’iya Gicumbi ni uko nyuma ya Tetero hari agace gatambika, bishobora gutuma wa muntu bari basize amasegonda ashobora kuyakuramo. Ariko étape yo kuri Mont-Kigali irangirira hejuru ku gasongero k’umusozi. Bivuze ko nshobora kuba ndi kukureba imbere yanjye harimo metero 100, ariko kubera imbaraga mfite nkanagushyiramo amasegonda 30.
Bivuze ko rero umuntu uzaba ushaka kugira ngo agire umutekano wa ‘maillot jaune’ azaba asabwa gukina neza étape ya hariya kuri Mont Kigali. Ahandi hantu iriya étape igoraniye ni uko izazenguruka ibice bynshi bya Kigali kuko ukimara kwinjira muri Kicukiro, ahantu henshi bashoboka muri Kigali izahagera.
Ni étape yubatse mu buryo n’i Burayi bakinamo, ha handi ubona iyo bakina amasiganwa y’umunsi umwe bakoresha uduhanda two muri ‘quartier’, bizatuma abakinnyi benshi bashaka gutega imitego abo bahanganye.
Uburyo Umujyi wa Kigali uremye, urimo udusozi tutagaragara. Urugero rwiza, umanutse Kicukiro ugiye kuzamuka Kabeza harimo agasozi kabi cyane kuko uramutse uzanye n’umuntu akagutambikana, ashobora guhita ashaka ahandi hantu agukuriramo ibihe.
Buri wese azaba ashaka kugira ngo agere ku munsi wa nyuma byihuse yashyizemo umunota hagati ye n’umukurikiye. Ni byo bizatuma étape ya karindwi ikomera kuko harimo amakorosi mato.
Ku munsi wa nyuma, harimo kwa Mutwe inshuro eshatu, no ku i Rebero. Bizagenda gute?
Urebye ikintu cya mbere kigoye, ni ‘circuit’ [kuzenguruka] ni byo, ‘break away’ za mbere zizaba tukimara gutangira kuko niba ntizeye kuzamuka [ubwo ni abakinnyi batazamuka cyane], byaba byiza ngiye bakamfata ngeze hagati mu musozi.
Igare rizihuta cyane mu zenguruka bwa nyuma [bwa gatatu] ariko noneho byose bizaba mu kuzamuka umuhanda w’amabuye ujya ku i Rebero.
Kugera hariya kuri Rond-point yo ku i Rebero bizaba bisa n’aho bicyoroshye, ariko iriya étape ikintu kiyikomeza cyane no kurenzaho ni uko iyo ukiva aho biba ari umusozi wa ‘catégorie 1’, wakongeraho kariya kantu ko kugera kuri Canal Olympia bigahita biba ‘hors catégorie’.
Icyo gihe ni ho byose bizabera. Niba mwibuka neza étape Moïse [Mugisha] yatwaye, amaze kugera hariya muri Rond-point ni bwo yatangiye kugerageza Alexandre Geniez na mugenzi we kuko hariya ubashije kuzamuka neza ushobora kugerayo.
Ushaka gutwara Tour du Rwanda, mu minsi ya mbere yashaka ibihe bituma aba hafi ariko mu minsi ya nyuma agashaka ‘maillot jaune’.
Mu makipe wavuze yo kwitega ntiharimo TotalEnergies n’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea. Ni ukubera iki?
TotalEnergies ntabwo nzi uburyo babitekerejemo ariko njye navuga ko badafite amazina akomeye kuko ubushize bari bafitemo Alexandre Geniez, umukinnyi ufite étape ya Tour de France, gusa ikintu aya makipe aba akomeyemo kubera ko ni Abafaransa, baba bashobora kuza bakagaragaza impano nshya.
Urugero rwiza, hari umukinnyi mwiza twari tutazi witwa Sandy Dujardin watwaye étape yarangiriye i Rwamagana. Nka B&B yatweretse abakinnyi nka Axel Laurence waje akaza kwambara ‘maillot jaune’.
Ntabwo nshaka kujya ku mazina kuko bafite amazina atazwi, ariko ni ya mazina aje kwigaragaza kuko ni ikipe nyuma yo gutwara Tour du Rwanda ya 2021 yegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez, ubwo baba bagiye mu bantu bagomba guhagarara ku irushanwa bafite. Ntabwo navuga ko bafite amazina akomeye yo kuyobora isiganwa mpuzamahanga.
Eritrea basa n’aho batangiye gutegura ikiragano gishya kuko hari icyaje cyarimo nka ba Daniel Teklehaimanot na Berhane abo baragendanaga, nyuma yabo hari n’abandi bayizamukiyeho nka ba Eyob Metkel, Amanuel Gehbreigzabhier, ubu ukiri muri ‘péloton’ ya World Tour, bafite amazina mashya n’abagiye kuza, atanamenyerewe nk’abandi twavuga nka ba Henok na ba Tesfazion.
Ntekeza ko ni ugutegeza ibirenze ibyo bashobora gukora kuko ntekereza ko Eritrea ni igihugu cy’Amagare, bazi ibyo bari gukora. Umunya-Eritrea wese n’ujya umubonana igare, ujye umenya ko azi igare.
Ni ukureba ngo ni bande baza kuba bayobowe na Daniel Teklehaimanot ntategerejeho ibintu byinshi. Impamvu mbivuze gutyo ni uko guhera 2010 atwaye Tour du Rwanda hari ibyo yakoze, ariko kuva mu 2020 nta kipe afite.
Gusa, ashobora kubikora kuko umutoza ashobora kumusaba ati ni wowe ufite amateka hariya mu Rwanda genda urebe ko wakora ibishoboka turebe ko hari ikipe wabona.
Team Rwanda, ni ikipe kuri wowe ubona gute kandi witezeho iki?
Kutabona ibyangombwa kwa Benediction, navuga ngo byahaye amahirwe Ikipe y’Igihugu kubera ko muri aba bakinnyi [Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Moïse, Masengesho Vainqueur, Niyonkuru Samuel na Manizabayo Eric], umuntu wari kujya mu Ikipe y’Igihugu ni Niyonkuru Samuel wenyine kuko abandi basigaye ni aba Benediction.
Ni ukuvuga ngo imbaraga zayo zaje mu Ikipe y’Igihugu, naho ubundi hatekerezwaga gukinishwa abakinnyi baterengeje imyaka 23, ariko nanone ukavuga uti wabakinisha usize Mugisha Moïse na Manizabayo hanze?
Sinzi niba tuzongera kubona Bosco [Nsengimana] ufite imbaraga nk’iza 2015 kuko ubanza yarakoresheje imbaraga z’umurengera zirimo n’izo yari gukoresha nyuma, ariko aramutse ameze neza namuha étape cyangwa nkamutekereza mu guterera imisozi ariko sinamutekereza mu bakina ‘classement générale’.
Ariko muri iyi kipe, Manizabayo na Mugisha Moïse bakina classement générale, noneho ukaba ufite umuntu nka Samuel wo gushaka étape kuko ni umukinnyi uzamuka nk’uko byagenze kuri Mugisha Samuel mu 2016.
Kuri Vainqueur [Masengesho], we ni umukinnyi udafite izina ariko uzakorera ikipe. Azaba avuga ati natwara mugenzi we waba wagize ikibazo cyangwa agafasha bagenzi be bari gukina ‘classement générale’.
Gusigara kwa Byukusenge Patrick urabivugaho iki?
Sinjya kuvuga cyane ku mbaraga ze, ubundi ikintu Byukusenge Patrick akomeyemo cyane ni ubuyobozi kuko ni umwe mu bakinnyi mu myaka maze mu igare ry’u Rwanda, nabonye bafite ikintu cyo kumva gusoma umukino no kubona neza uko isiganwa rigenda.
Twagize abantu nka Hadi [Janvier] na Valens [Ndayisenga] bashobora kumva icyo kintu ku buryo byashobokaga. Hari kandi na Didier [Munyaneza], yabivuyemo hakiri kare, Patrick ni we wari usigaye afite inshingano.
Ntekereza ko nk’umutoza bamaranye igihe hari uburyo yabitekereje kuko Vainqueur ni umuntu ushobora gukora sprint, hari uburyo ashobora kuba yarashatse kubibara.
May Stars y’Abanya-Eritrea ikorera mu Rwanda, igiye kwitabira bwa mbere ifite Abanyarwanda batatu. Tuyitegeho iki?
Umbabarire kuvuga gutyo, ariko nta byinshi niteze kuri May Stars. Impamvu ni uko no mu masiganwa y’imbere mu gihugu tutigeze tuyibona nk’imwe mu makipe yitwara neza.
Mu bakinnyi batanu, batatu ni Abanyarwanda, babiri ni Abanya-Eritrea [Brhane Abel na Simon Aytsegeb Aron] ariko bataba muri Eritrea, baba i Burayi.
Navuga ko uretse iby’isiganwa umuntu ahindukiramo, ariko ngendeye ku bakinnyi batatu b’Abanyarwanda [Hakizimana Félicien, Bigirimana Jean Nepo na Nsengiyumva Shemu], ni abakinnyi navuga ngo si abeza dufite hano mu Rwanda ku buryo wavuga ngo iyo May Stars iba itaratumiwe hari uwari kujya gukinira Ikipe y’Igihugu. Na byo nabishidikanye ko baboneka.
Nta bintu by’ibitangaza niteze kuri May Stars, yewe no ku Banya-Eritrea bazaba bari kubakinira kuko kugeza ubu isiganwa ryo hanze bamaze gukina ni Sharjah Tour bitabiriye mu minsi yashize [muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu], na ryo ridafite umusaruro ushimishije kandi ni isiganwa ritambika.
Gusa bagomba guharanira ko bagira isiganwa ryiza kuko baratumiwe nyuma y’uko Benediction yavuyemo itinze. Ushobora gusanga umwaka utaha haje amakipe menshi ari ‘pro-continental’, byatuma ari ‘continental’ n’ay’ibihugu agabanuka.
Muhoza Eric ni Umunyarwanda mwiza uri kuzamuka. Azakinira Bike Aid yo mu Budage. Tumwitegeho iki?
Ntabwo nibuka neza ariko muri Tour du Rwanda ya 2021, Muhoza ari mu Banyarwanda baje hafi, ashobora kuba yari muri 15 ba mbere. Ni mwiza cyane, ufite igihagaraho nkunda, ubona ko ari mu ishusho ya Mugisha Samuel, arazamuka kandi yagize amahirwe muri uyu mwaka yo gukina i Burayi.
Burya iyo ugize amahirwe yo gukina muri péloton y’i Burayi, bigufungura mu mutwe mu buryo bw’imyitozo n’amasiganwa menshi mu buryo bwegeranye. Twaramubonye mu masiganwa make asoza umwaka wa 2022 ahanganye na Moïse na Manizabayo Eric.
Mu ikipe yabo ya Bike Aid bafitemo Umunya-Eritrea Yemane Dawit umuntu ashobora kwitegaho kuzamuka.
Abanyarwanda nshobora kuvuga ko bashobora kuzaza hafi ku rutonde rusange ni Mugisha Moïse, Manizabayo Eric na Muhoza. Gusa, hari ibindi bizamo, nubwo ari muri Bike Aid, [Muhoza] na we ashobora kwisunga Abanyarwanda bakamusunika, ibindi bikaza gusobanukira aho isiganwa rirangirira.
Arasabwa iki rero? Ni amahirwe abonye muri Bike Aid, imiterere y’iyi kipe ntabwo wavuga ngo babaho ubuzima buhenze, ahubwo ni ikipe iguha amahirwe yo gukina ugatwara ibihembo byawe.
Imishahara ntabwo iri hejuru cyane, ariko nkeka ko agomba kumenya isomo Hadi Janvier na Bosco bahuye naryo mu 2016, abyaze umusaruro aya mahirwe kubera ko Bike Aid hari abakinnyi benshi yagiye iha amahirwe. Twahoze tuvuga Jesse Awart, ubu ari muri Terengganu, ikipe yo muri Malaysie ubona ko ishyiramo ubushobozi.
Bike Aid ikina amasiganwa menshi kandi ahita gushyira ku rundi rwego ku buryo ushobora kuvuga ngo arangeza ahantu nk’uko Henok Mulubrhan yamujyanye muri Bardiani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!