00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali washyikirijwe igihembo cya ’UCI Bike City Label Award’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 May 2026 saa 03:51
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryashyikirije Umujyi wa Kigali igihembo cyitwa “UCI Bike City Label Award” nk’ishimwe ry’uko wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri, yari ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

Byabereye mu nama mpuzamahanga ya "UCI Mobility & Bike City" yabereye i Athènes mu Bugereki tariki 10-11 Gicurasi 2026.

lyi nama yahuje abayobozi ndetse n’impuguke mu bijyanye n’imigendere n’imigenderanire mu mijyi, hagamijwe guhana ibitekerezo ku migendekere myiza no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu mikino yo gusiganwa ku magare ndetse n’uburyo bwo gutwara abantu bunoze.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Ndayishimiye Samson.

Iki kirango cya "UCI Bike City" gihabwa imijyi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mitegurire y’iri rushanwa ndetse n’imigenderanire inoze.

Shampiyona y’Isi ya 2025 yagaragaje intambwe ikomeye imaze guterwa mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku rwego rw’lsi n’ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali mu kwakira amarushanwa ya siporo yo ku rwego mpuzamahanga.

“UCI Bike City Label Award” ni igihembo gihabwa imijyi n’ibindi bice by’lsi byabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na UCI.

Iki kirango cyahawe Umujyi wa Kigali ni intambwe idasanzwe mu gukomeza kugaragaza intumbero y’Umujyi n’ubushake bwo gukomeza kubaka ibikorwaremezo bigamije koroshya imigendere mu Mujyi, imikino y’amagare ndetse n’ibikorwa bigirira umumaro urubyiruko n’abaturage.

Muri Gashyantare, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yagize ati “Mu kwakira iri rushwanwa, ryari ribereye bwa mbere muri Afurika, Umujyi wa Kigali wateye intambwe izahora mu mateka y’umukino wo gusiganwa ku magare. Binyuze mu gushyiraho ingamba ziboneye na gahunda zitandukanye, Umujyi wa Kigali wanditse izina ryawo mu mateka no kugira uruhare mu kugena ishusho y’ahazaza h’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko bishimiye “kwakira igihembo cya ’UCI Bike City Label’.”

Yongeyeho ati “Iki kirango ni igisobanuro cyiza cy’ubushake Umujyi ukomeje kugaragaza mu gushyiraho uburyo bw’imigendere ikwiye mu mujyi, ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abawutuye. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwaremezo bifasha mu migendekere myiza y’imikino yo gusiganwa ku magare ndetse no guha amahirwe bose babyifuza muri uyu mujyi wacu.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yishimira iki gihembo yagize ati "Igihembo cya ’UCI Bike City’ ni ikimenyetso cyiza kigaragaza intumbero y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’ubukungu bushingiye ku mikino n’imyidagaduro, harimo n’amasiganwa y’amagare."

"Mu gukomeza kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere uyu mukino duhereye mu bato tukageza ku marushanwa akomeye nka Tour du Rwanda, tuzakomeza gushyira imbaraga mu guha amahirwe abawukina ndetse no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yawo."

Umujyi wa Kigali wabaye uwa 31 mu guhabwa iki gihembo, ukaba n’uwa mbere muri Afurika.

U Rwanda ni igihugu cya 17 ku Isi, kikaba icya mbere ku Mugabane wa Afurika gihawe iki gihembo. Iki gihembo kigaragaza ubudasa bw’umujyi haba mu gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa amarushwanwa mpuzamahanga ndetse n’umwihariko w’u Rwanda mu guteza imbere imikino yo gusiganwa ku magare, imibereho myiza n’iterambere ry’imijyi.

Indi nkuru wasoma: Umusaruro Shampiyona y’Isi y’Amagare isigiye u Rwanda

Perezida wa UCI, David Lappartient, ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, igihembo cya “UCI Bike City Label Award” kuko Umujyi wa Kigali wakiriye neza Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika, icya 17 ku Isi, gihawe igihembo cya “UCI Bike City Label Award”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages