Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 hakinwe umunsi wa mbere w’isiganwa rizenguruka igihugu cya Gabon buri mwaka, La Tropicale Amissa Bongo iri kuba ku nshuro ya 13 kuko yatangijwe mu 2006.

Mu gace ka mbere abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Bongoville uri mu Burasirazuba bwa Gabon basoreza ahitwa Moanda ku ntera ya kilometero 100.

Yari ku nshuro ya mbere André Greipel ufatwa nk’umwe mu bakinnyi ba mbere ku Isi mu gukoresha imbaraga nyinshi n’umuvuduko hafi y’umurongo wo gusorezaho (World’s Best Sprinters), yaje gukina isiganwa muri Afurika.

Aka gace ka mbere byari byitezwe ko gasorezwa kuri ‘Sprint’ byatumaga ahabwa amahirwe menshi yo kukegukana ariko yatunguwe n’Umutaliyani Bonifazio Niccolò ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa na Manzin Lorrenzo ukina muri Vital Concept – B&B Hotels.

Aba bakinnyi babiri bageze mu Kilometero cya nyuma bakoresha imbaraga nyinshi birangira bashyize ipine ry’igare mu murongo wo gusorezaho mbere nubwo bahagereye rimwe n’abandi 44 babakurikiye, bose bakoresha amasaha 02:43’23”.

Greipel yatunguwe aza ku mwanya wa gatatu muri aka gace ka mbere aho umunyarwanda waje hafi ari Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 15, Jean Claude Uwizeye aba uwa 20, Areruya Joseph aba uwa 25, Nkurunziza Yves w’imyaka 19 asoreza ku mwanya wa 32 naho Mugisha Samuel aza ku mwanya wa 37.

Agace ka kabiri ka La Tropicale Amissa Bongo gateganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2019 aho bazahaguruka i Franceville bajya i Okondja ku ntera ya kilometer 170.

Ni agace karekare kandi karimo imisozi, biha amahirwe abanyarwanda n’abanya-Érythrée.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku munsi wa mbere

1. Bonifazio Niccolò (Direct Energie): 02:43’23”
2. Manzin Lorrenzo (Vital Concept – B&B Hotels): 02:43’23”
3. Greipel André (Arkéa Samsic): 02:43’23”
4. Youcef Reguigui (Sovac – Natura4Ever): 02:43’23”
5. Henok Mulubrhan (Érythrée): 02:43’23”

Nubwo mu gusoza isiganwa nta munyarwanda waje hafi, Didier Munyaneza wegukanye Shampiyona y’u Rwanda ya 2018 yagerageje gucika igikundi inshuro nyinshi ariko kigakoresha imbaraga kikamushyikira.

Byatumye yegukana amanota menshi mu duce tuba twashyizwe mu isiganwa hagati abakinnyi baba basabwa gutanguranwaho kuko aya manota azamura umukinnyi ku rutonde rusange.

Iri hangana ryo hagati mu isiganwa bita ‘sprints intermediaires’ ryegukanywe na Didier Munyaneza inshuro eshatu bituma aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange, anegukana imyenda ibiri, umukinnyi uri munsi y’imyaka 23 wahize abandi n’Umunya-Afurika uri hafi ku rutonde rusange.

Uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange

1. Bonifazio Niccolò (Direct Energie): 02:43’13”
2. Tesfom Sirak (Érythrée): 02:43’15”
3. Didier Munyaneza (Rwanda): 02:43’16”
4. Manzin Lorrenzo (Vital Concept – B&B Hotels): 02:43’17”
5. Greipel André (Arkéa Samsic): 02:43’19”

Greipel ubwo yageraga aho isiganwa ryatangiriye
Greipel ubwo yageraga aho isiganwa ryatangiriye
Areruya Joseph na Andre Greipel bari mu bahabwaga amahirwe ariko batunguwe
Areruya Joseph na Andre Greipel bari mu bahabwaga amahirwe ariko batunguwe
Didier Munyaneza yagendanaga na Andre Greipel ipine ku yindi
Didier Munyaneza yagendanaga na Andre Greipel ipine ku yindi
Umutaliyani Niccolo Bonifacio niwe wegukanye agace ka mbere
Umutaliyani Niccolo Bonifacio niwe wegukanye agace ka mbere