Umukinnyi w’amagare Mekseb Debesay w’umunya-Eritrea wegukanye Etape ya Huye-Kigali muri Tour du Rwanda iheruka, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu mukino w’amagare muri Afurika, mu bihembo bitegurwa na “La Tropicale Amissa Bongo.”
Inkuru y’Ikinyamakuru l’Equipe, ivuga ko mu mugoroba wo ku ya 22 Ukuboza 2014 , aribwo “La Tropical Amissa Bongo” yatangaje amanota y’abakinnyi bari basigaye muri irushanwa ry’umukinnyi w’umwaka muri Afurika mu mukino w’isiganwa ry’amagare.
Mu manota yatanzwe n’akanama nkemura mpaka gahagarariwe na Bernard Hinault yagaragej ko Mekseb Debesay ukinira “Bike na Aid-Ride for Help” yagize 68, akurikirwa na Louis Meintjes ukinira MTN Qhubeka muri Afurika y’Epfo wagize amanota 51.
Nathanael Berhane Umunya-Erthrea ukinira Europcar yabaye uwa gatu n’amanota 41. Umwanya wa kane wegukanwe Muihssine Lahsaini n’amanota 30.
Umunyarwanda Valens Ndayisenga yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 26.
Valens Ndayisenga ni ubwambere yari aje kuri uru rutonde rw’abakinnyi beza muri Afurika mu Mukino w’Amagare. Undi Munyarwnada wari kuri uru rutonde ni Bonavanture Uwizeyimana we yaje ku mwanya wa 9.
Debesay w’imyaka 23 wegukanye iki gihembo, yegukanye n’icyiciro cya Huye-Kigali naho Ndayisenga Valens wabaye uwa gatu niwe wegukanye irusanwa rya Tour du Rwanda riheruka mu Gushyingo gushize.


















TANGA IGITEKEREZO