Jeanne d’Arc Girubuntu, yahigitse bimwe mu bihangange mu mukino w’amagare muri Afurika, yegukana umwanya wa gatanu mu bakinnyi 30 basiganwaga mu irushanwa mpuzamahanga riri kubera muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa gatanu, i Pietermaritzburg mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal muri Afurika y’epfo habaye isiganwa (road race, course en ligne) ku bakobwa bakuru (elite) bagera kuri 30 baturutse mu bihugu 15 byari bihagarariwe muri iki cyiciro.
Iri siganwa ribanziriza iryanyuma, ryatangiriye mu gace kitwa Wartburg saa tatu n’igice (09:30) za mu gitondo aho abakinnyi basiganwe ku ntera ireshya n’ibirometero ijana na bine (104km).
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Girubuntu Jeanne d’Arc wegukanye umwanya wa gatanu, iyi nkumi ikaba yongereye umuvuduko (sprint) ubwo yari ari hafi kugera ku murongo urangiza irushanwa, aho yari mu gikundi cy’abakinnyi batanu baje bakurikiye uwegukanye irushanwa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan ’Jock’ Boyer yashimye cyane Girubuntu kubera uburyo yakinnye neza cyane, dore ko we yakinnye ari umwe nyamara abandi bari gukina ari benshi bagafashanya nk’ikipe.
Kuba Girubuntu yakinnye ari umwe ntibyamubujije kwitwara neza kuko mu bakinnyi yasize harimo n’ibihangange, basanzwe barabigize umwuga.
Umwanya wa mbere wegukanywe na Pasio Ashleigh wo muri Afurika y’Epfo akoresheje igihe kingana n’amasaha atatu iminota itandatu n’amasegonda mirongo itanu n’irindwi (3:06:57), umwanya wa kabiri wegukanywa na mugenzi we Olivier Lisa wakoresheje 3:06:57, n’aho umwanya wa gatatu wegukanwa na Kidane Hadnet wo muri Ethiopia wakoresheje igihe kingana na 3:10:48.
Girubuntu Jeanne d’Arc, yahagereye rimwe n’umukinnyi wa kane bombi bakoresheje 3:11:35.
Mu bakinnyi bane barangije bari imbere ya Girubuntu,harimo babiri bo muri Afurika y’epfo bivuze ko mu bihugu u Rwanda rwahageze ruri ku mwanya wa gatatu inyuma ya Afurika y’epfo na Ethiopia.
Kubera ubuhanga Girubuntu Jeanne d’Arc akomeje kugaragaza, UCI yamaze gusaba ko uyu mukobwa w’imyaka 19 yerekeza mu kigo cya UCI kiri mu Busuwisi gifasha abakinnyi bafite impano gutera imbere kibaha imyitozo igezweho.Umukinnyi Ndayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize amaze iminsi mike avuye kwitoreza muri kiriya kigo cya UCI.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo aya marushanwa asozwa hakinwa (road race course en ligne) mu bakinnyi bakuru (elite men) aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi umunani aribo Niyonshuti Adrien (MTN-Qhubeka), Ndayisenga Valens, Hadi Janvier, Biziyaremye Joseph, Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco na Bintunimana Emile.
Iri siganwa rireshya n’ibirometero 161, rizatangirira mu gace ka Wartburg ari na ho rizasorezwa.
FERWACY



















TANGA IGITEKEREZO