00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Bella Flowers, undi mutako urimbisha Tour du Rwanda (Amafoto & Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 20 February 2023 saa 04:01
Yasuwe :

Tour du Rwanda ni irushanwa rizenguruka igihugu ku magare rimaze kwigarurira imitima y’abarikurikira. Ubwiza bwaryo ntiburangirira gusa ku kubona abakinnyi basiganwa kuko bunagera ku myiteguro yose ikorwa kugira ngo rigende neza.

Mu mwaka wa 2023, Tour du Rwanda yatangiye ku Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare hakinwa Etape I ya Kigali-Rwamagana. Yegukanywe n’Umwongereza Ethan Vernon.

Muri ya myiteguro nko kuri uyu munsi by’umwihariko abitabiriye iri rushanwa bagera ku 1000 bakigera mu marembo ya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, bahawe ikaze n’ikirugu cy’indabo nziza zihahingwa.

Indabo zahatatswe ni iza Bella Flowers. Uyu ni umushinga uhinga indabo mu Karere ka Rwamagana aho watangiriye mu 2016.

Usibye kurimbisha imihanda y’aho amagare yanyuze n’aho yasoreje, Bella Flowers iha buri mukinnyi uhembwa ndetse n’ikipe nziza indabo nk’ishimwe ryo kwitwara neza, zikaba n’ikimenyetso cy’uwageze ku ntsinzi yahataniye.

Umuyobozi wa Bella Flowers, Nyirigira Emmy, yavuze ko indabo ari impano itangwa by’umwihariko mu gihe cy’ibyishimo nk’ibya Tour du Rwanda.

Yagize ati “Kuba turi abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda ni iby’agaciro. Abantu bakugana, iyo bakuzi. Indabo ni impano waha umuntu wawe kuko umwishimiye, yagize ibirori, isabukuru cyangwa yagize ibyago.’’

Bella Flowers ni ikigo Nyarwanda ariko 80% by’indabo ihinga zoherezwa mu mahanga.

Nyirigira yavuze ko nubwo bimeze bityo n’abenegihugu bakwiye kumenya ibyo bakora n’inyungu babifitemo.

Ati “Niba twohereza mu mahanga indabo ariko tugomba kwibaza niba Abanyarwanda batuzi. Ese ugize ubukwe, ibirori bisa neza, ibyago, ni izihe ndabo nziza yakoresha? Twabizeza ko hari indabo nziza kandi nyinshi zishoboka zabafasha.’’

Yakomeje asobanura ko bitewe n’aho irushanwa rinyura, Tour du Rwanda yabaye umuyoboro wo guha Abanyarwanda amahitamo meza y’indabo bakoresha kandi ziboneye.

Ati “Indabo zacu zirahendutse, ni nziza, duhinga bya kijyambere.’’

Muri uyu mwaka, Bella Flowers iri guhemba umukinnyi wagaragaje ubuhanga cyane mu gukora ibilometero byinshi yasize abandi “Longest Breakaway”. Kuri etape ya mbere yahembye James Fouché, Umunya-Nouvelle Zélande w’imyaka 24 ukinira Bolton Equities Black Spoke.

Bella Flowers ni umushinga ukorera ubuhinzi bw’indabo ku buso bwa hegitari zigera kuri 60, uhinga amoko 16 y’indabo za rose mu mabara icumi. Ni indabo zikunzwe cyane ku masoko y’i Burayi na Aziya no mu bihugu bya Afurika.

Imibare yo mu 2020 yerekana ko Bella Flowers yoherezaga mu mahanga hagati ya toni 20 na 30, ndetse yinjije arenga miliyari 10 Frw mu myaka ine yari imaze itangiye. Icyo gihe, Leta yari imaze kuyishoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016.

Bella Flowers itanga akazi ku biganjemo abo ku gicumbi cyayo i Rwamagana kuko mu bayikorera, abagera ku 1000 ni ho bakomoka.

Indabo ziri mu bicuruzwa byinjiriza u Rwanda agatubutse. Nko mu mpera za Kanama 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) cyagaragaje ko mu cyumweru kimwe, toni 219.45 za $443,402 zoherejwe mu bihugu birimo u Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hafi 80% by’indabo Bella Flowers ihinga zoherezwa mu mahanga
Bella Flowers ni kimwe mu bigo biherekeza Tour du Rwanda
Ubuyobozi bwa Bella Flowers buvuga ko n'abenegihugu bakwiye kumenya ibyo bakora n’inyungu babifitemo
Umuyobozi wa Bella Flowers, Nyirigira Emmy, yavuze ko indabo ari impano itangwa by’umwihariko mu gihe cy’ibyishimo nk’ibya Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages