Ni irushanwa riba ririmo amakipe n’abakinnyi bakomeye, ariko nanone kugira ngo bitware neza, haba hari ababafasha barimo abakanishi n’abaganga.
Mbere y’uko iri siganwa rirangira, IGIHE yagiranye ikiganiro na Uwineza Catheline, umaze imyaka umunani akora akazi ko kunanura imitsi y’abakinnyi mu makipe akina Tour du Rwanda n’andi marushanwa y’amagare akomeye.
Uwineza usanzwe ukora aka kazi, yize amashuri ye yose mu Rwanda mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima, aminuriza muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi, aho yamaze imyaka ine yiga Physiotherapist.
Yinjiye mu mukino w’amagare mu 2018, ubwo yakoranaga n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu mikino ya Shampiyona ya Afurika.
Ati “Umwe mu bo twiganye yambwiye ko ikipe y’igihugu ikeneye umuntu ubananura imitsi, mbwira umugabo wanjye ngo tujyane kuko na we ni byo yize twariganye. Sinarinzi iby’amagare, ngezeyo nakirwa n’uwatozaga ikipe, mwibwiye anyemerera kuza gutangira akazi.”
Icyo gihe yahawe akazi mu Kigo cyo guteza imbere umukino w’amagare kiri mu Rwanda (Africa Rising Cycling Center- ARCC), kiri i Musanze, ari na cyo cyahise kimuhuza n’amakipe yo mu Bufaransa yakinaga Tour du Rwanda yari ikiri ku rwego rwa 2,2.
Mu 2019, Tour du Rwanda yazamuriwe urwego ishyirwa kuri 2,1 bimwongerera amahirwe yo gukorana n’andi makipe atandukanye kandi ari ku rwego rwisumbuyeho.
Muri ayo makipe harimo Pinarello-Q36.5 Pro Cycling Team yo mu Busuwisi, Team TotalEnergies Pro Cycling yo mu Bufaransa, Bingoal WB Devo Team yo mu Bubiligi.
Mu 2022 yahise atangira gukorana na Saris Rouvy Sauerland Team yo mu Budage, ari na yo yaje guhinduka Rembe-Rad-Net Pro Cycling Team ari na yo akorana na yo kugeza ubu.
Uwineza ashimira iyi kipe yamurutiye izindi zose yanyuzemo, kuko imuha amahirwe yo kugaragara mu yandi marushanwa arenze kuri Tour du Rwanda.
Ati “Yambereye ikipe y’umugisha ni ko navuga, kuko yarantumiraga tukajya no hanze gukorana mu marushanwa atandukanye arimo Tour de Japan, Presidential Tour of Turkey n’andi.”
Rembe-Rad-Net Pro Cycling Team yamuhuje n’Ikipe y’Igihugu y’u Budage na yo akorana na yo cyane, ayifasha muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda muri Nzeri 2025.
Mu byo afasha abakinnyi harimo kubategurira ibyo kunywa byihariye nk’abari gukina irushanwa, akabakorera ‘massage’, akamenya imirire yabo, akabamenyera imiti mu gihe barwaye n’ibindi bireba ubuzima.
Ibyo byose abikora atarabayeho umukinnyi wo gusiganwa ku magare, yewe ntazi no kuritwara nk’uko yabigarutseho. Ati “Kuba ntazi no gutwara igare ni cyo kintu gitangaje.”
Rembe-Rad-Net Pro Cycling Team ari gufasha ni imwe mu makipe meza ari gukina Tour du Rwanda, aho umukinnyi wayo Heidemann Miguel ari we wambaye umwambaro wa Sensitive Group uhabwa uwitwaye neza ahazamuka kurusha abandi.
Hari kandi na Zemke Jermaine ukinira iyi kipe wegukanye Agace ka Gatanu kakiniwe mu Mujyi wa Rubavu.
Iyo nta marushanwa ahari, Uwineza aba ari umukozi muri HVP Gatagara Orthopedic and Rehabilitation Hospital, aho akorera akazi ke ka buri munsi ko gufasha abarwayi kunanura imitsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!