00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwizeyimana Bonaventure yahawe ikaze mu ikipe nshya

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 30 May 2017 saa 10:32
Yasuwe :

Umunyarwanda ukina umukino w’amagare, Uwizeyimana Bonaventure, yamaze kugera muri Canada aho agiye gukinira ikipe ya Lowest Rates.ca ikina nk’iyabigize umwuga.

Uyu musore yekereje muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo muri uyu mwaka akamara amezi atanu akinira Benediction Club y’i Rubavu.

Uwizeyimana yageze muri Canada ahabwa ikaze n’abayobozi b’iyi kipe ndetse anahabwa umwambaro wayo.

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko uyu musore w’imyaka 24 yamaze kugera muri icyo gihugu.

Frédérick Gates ushinzwe imibereho y’abakinnyi mu ikipe ya Lowest Rates.ca yatangaje ko igitekerezo cyo kuzana umukinnyi w’Umunyarwanda muri iyi kipe yakigize ubwo yari mu Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize gusa ngo ibiganiro byarangiye neza mu cyumweru gishize.

Yagize ati “Nagiranye ibiganiro na Team Rwanda tureba uko twazana umukinnyi w’Umunyarwanda mu ikipe yacu ubwo twasuraga u Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize; umushinga warangiye mu cyumweru gishize. Bona [Bonaventure] ni umukinnyi w’amagare wujuje ibisabwa byose. Azamuka imisozi neza kandi afite imbaraga zo kurangiza neza mu kivunge (sprint). Afite ubunararibonye ku ruhando mpuzamahanga no mu buzima busanzwe. Sinshidikanya ko azakomeza kwitwara neza mu ikipe yacu.”

Nyuma yo kugera muri iyi kipe, Uwizeyimana azatangira kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu kwezi gutaha arimo Grand Prix de Saguenay na Tour de Beauce.

Uwizeyimana Bonaventure yakiriwe mu ikipe ye nshya yo muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages