Iri siganwa ryabereye ku kibuga cya Field of Dreams ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025, ryari ryitabiriwe n’abana 180 babarizwa muri gahunda ya “Power to Pedals” bari baherekejwe n’abayebyi babo.
Hari kandi abayobozi batandukanye barimo Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda wari uhagarariye Ikipe ya NSN Cycling Team, Shaul Shatzir; Umuyobozi ushinzwe Imishinga ya Right To Play Rwanda, Kabamba Rodgers n’abandi.
Nk’uko byagenze muri Kamena no mu Ugushyingo ubwo haherukaga gutegurwa igikorwa nk’iki, abana bakinnye amasiganwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo abatarengeje imyaka 11, 13, 15, 17 na 19.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 19, isiganwa ryegukanywe na Uwizeyimana Uwase Ancille ahigitse Izabayo Immaculée na Ahishakiye Claudine mu gihe muri basaza babo hatsinze Dukuzumuremyi Kevin wakurikiwe na Tuyishimire Jean de Fils na Mugisha Elie.
Kanyange Emelyne na Ishimwe Jean D’Amour batsinze mu batarengeje imyaka 17, Uwineza Sabrine na Nsangwanimana Frank batsinda mu batarengeje imyaka 15, Muhorakeye Assoumpta na Ndayishimiye Elbetete batsinda mu batarengeje imyaka 13 mu gihe Akarabo Keza Kenia na Iradukunda Rodrigue batsinze mu batarengeje imyaka 11.
Mu ijambo rye, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abana bakomeje kugaragaza urwego rwiza mu mukino w’amagare, abizeza ko bazakomeza kubashyigikira kugira ngo bazavemo abakinnyi beza bahagararira igihugu.
Ati “Gutangira kubona imidali mungana gutya ni ikintu cyiza, bigaragaza ko mwifitemo impano kandi natwe turahari nk’abafatanyabikorwa kugira ngo impano yanyu tuyifashe gukura; tubafashe gukora uyu mukino wanyu, gukora siporo mu buryo butuma muzahagararira igihugu cyacu.”
Yashimiye kandi n’abandi bafatanyabikorwa bakorana na bo mu guteza imbere Ikipe ya Bugesera Cycling Team yashinzwe mu 2019.
Kabamba Rodgers ushinzwe Imishinga ya Right To Play Rwanda, yashimiye Ikipe ya Bugesera Cycling Team “ku muhate wa buri munsi kugira ngo abana bagire ikintu bamenya, bagire icyo biga.”
Yashimiye kandi ababyeyi bahaye abana amahirwe n’umwanya, ashimangira ko “abana bakunda gukina kuko bifasha kugira ubuzima buzira umuze, ikinyabupfura no gutsinda mu ishuri”. Yijeje ko impande zombi zimaranye umwaka, zizakomezanya no mu 2026.
Iki gikorwa cyarangiye hahembwe abana 30 batsinze, ni ukuvuga batatu bitwaye neza muri buri cyiciro, hashimirwa abafatanyabikorwa ba Bugesera Cycling Team barimo Akarere ka Bugesera, Gasore Serge Foundation, Right To Play Rwanda, NSN Cycling Team, Cooko-Inkoko Koko n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Hashimiwe kandi umubyeyi witwa Uwamahoro Jacqueline waguriye umwana we Ahishakiye Claudine igare ryo kwitorezaho, aho uyu mwana wo mu Murenge wa Kamabuye yitozanya n’abandi bo muri BCT mu mpera z’icyumweru.
Umuyobozi w’Agateganyo wa Bugesera Cycling Team, Umurerwa Liliane, yavuze ko bashimiye uyu mubyeyi kuko ibyo yakoze bigaragaza ubwitange no gushyigikira ibikorwa byabo kuko umwana we ari mu bazamuye urwego ubu bakaba bitwara neza.
Ati “Ntibyadukundiye ko duha umwana igare ngo arijyane iwabo i Kamabuye, ajye yitoza, bitewe n’ibikoresho bike dufite. Dufite abana 180, dufite amagare ya Mountain Bike 50 n’ay’amasiganwa yo mu muhanda 23 yonyine. Iyo tumuha igare twari kuba twambuye abana nk’umunani uburyo kwitoza ariko twaje kugira umugisha tubona umubyeyi w’umu-sportif usanzwe utwara igare, abiha agaciro agurira umwana we igare.”
Ubuyobozi bwa Bugesera Cycling Team bwishimira ko muri iyi gahunda y’imbaraga z’ikirenge [Power to Pedals], mu bana 180 bayirimo harimo abakobwa 108 bangana na 60% n’abahungu 72 bangana na 40%.
Aba bana bitabira amasiganwa atandukanye arimo Youth Racing Cup itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) buri kwezi ndetse na “Play Day” itegurwa n’iyi kipe buri gihembwe, ni ukuvuga inshuro enye mu mwaka.
Abana bitabiriye “Play Day” isoza umwaka wa 2025 bahawe ibiribwa birimo ifu ya kawunga n’inkoko zo kurya mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!