Iyi ntera yakinwe kuri uyu wa Kabiri niyo ndende kurusha izindi zigize La Tropicale Amissa Bongo 2019, kuko abakinnyi b’amakipe 24 yayitabiriye basiganwe bahagurutse mu Mujyi wa Franceville, basoreza mu ntara ya Okondja, ku ntera ya kilometero 169.
Aka gace karanzwe n’akazi gakomeye ka ‘Team Rwanda’ aho Mugisha Samuel yagerageje gucomoka mu gikundi akamara igihe kinini yasize abandi ariko mu bilometero 30 bya nyuma igikundi cyongera kumushyikira bituma basoreza muri ‘Sprint’.
Umutaliyani Bonifazio Niccolo yongeye kugaragaza imbaraga zidasanzwe nk’uko yari yanabigenje yegukana agace ka mbere, asiga igihangange Andre Greipel.
Mu kivunge cyagereye ku murongo rimwe harimo abanyarwanda bayobowe na Bonaventure Uwizeyimana waje ku mwanya wa Gatatu, aho bose bakoresheje amasaha 4h04’23”.
Abandi banyarwanda baje hafi ni Jean Claude Uwizeye waje ku mwanya wa 16, Areruya Joseph ucunzwe cyane n’abakinnyi bakomeye yaje ku mwanya wa 33 naho Didier Munyaneza uwa 35.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 iri siganwa rizakomeza hakinwa agace ka gatatu, aho bazahaguruka i Léconi bagasoreza mu Mujyi wa Franceville ku ntera ya kilometero 100.
Ku rutonde rusange umunyarwanda Didier Munyaneza, uza hafi yasubiye inyumaho umwanya umwe ava ku mwanya wa gatatu ajya ku mwanya wa kane, aho amaze gukoresha amasaha 6h47’39”.
Kuba akiri muri batanu ba mbere byatumye yongera kwambikwa umwenda w’umukinnyi uri munsi y’abatarengeje imyaka 23 uhagaze neza.












Ibitekerezo 0