Grand Prix Chantal Biya 2018 yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu izasozwa ku cyumweru tariki 30 Nzeri 2018.
Agace ka mbere kazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Douala ku ntera ya kilometero 92 kasojwe umunya-Slovakia Filip Taragel ukinira Dukla Banska Bystrica cycling club y’iwabo ariwe uri imbere akoresheje isaha 1:56:07.
Umunyarwanda waje hafi ni Bonaventure Uwizeyimana waje ku mwanya wa kane ahagerera rimwe n’igikundi cy’abakinnyi 34 kirimo uwa mbere. Nawe akoresha isaha 1:56:07.
Abandi banyarwanda bitabiriye iri siganwa ni Nsengimana Jean Bosco na Eric Manizabayo bakurikiranye, umwe aza ku mwanya wa 27 undi ku mwanya wa 28. Uwiduhaye we yaje ari uwa 31 naho Rugamba Janvier asoza ari ku mwanya wa 36.
Kuri uyu wa kane abasiganwa barahaguruka mu Mujyi wa Yaoundé basoreze Nanga Eboko, akaba ari agace karimo imisozi ine ikomeye ifite intera ya kilometero 152.
Ubwo Team Rwanda yaherukaga muri iki gihugu yatahanye ishema kuko muri Kamena uyu mwaka Bonaventure Uwizeyimana ari we wegukanye ‘Tour du Cameroun’.
Igihugu cya Cameroun nicyo gihugu rukumbi muri Afurika kigira amasiganwa abiri mpuzamahanga ari ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika ‘CAC’.
Isiganwa rimwe ni; Tour du Cameroun riba muri Kamena buri mwaka naho isiganwa rya kabiri ni Grand Prix Chantal Biya ryitiriwe Chantal Biya umugore wa perezida w’icyo gihugu Paul Barthélemy Biya.






Ibitekerezo 0