Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yari isanzwe ifite abakinnyi bakomeye nka Areruya Joseph na Ndayisenga Valens begukanye Tour du Rwanda na Jean Claude Uwizeye ubu bose bari gukina mu Bufaransa nk'ababigize umwuga, byatumye isigarana abana bakiri bato barimo Tuyishimire Ephrem, Ukiniwabo René Jean Paul ari nabo iri kugenderaho.

Mu gace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup 2018 kasorejwe i Muhanga, iyi kipe iterwa inkunga na Cogebanque yahuye n'akazi gakomeye ko guhangana na Benediction y'i Rubavu ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa nka Nsengimana Jean Bosco, Hadi Janvier, Uwizeyimana Jean Claude, Munyaneza Didier na Patrick Byukusenge.

Tuyishimire usa n’usigaye ayoboye bagenzi be b’i Rwamagana, yagerageje guhangana n’ab’i Rubavu kuva i Kayonza kugera binjiye muri Kigali ari mu itsinda ry'imbere hamwe na Uwizeyimana, Munyaneza, Byukusenge Patrick na Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club, gusa kuko yakoraga wenyine, bagenzi be basigaye inyuma, nawe yananiwe asigara bari hafi kugera i Muhanga.

Uwizeyimana wegukanye agace k’uyu munsi, aganira n'abanyamakuru yavuze ko kuba Les Amis Sportif yaratakaje abakinnyi bayo bakomeye kandi ariyo ahanini bahanganaga, bizabasaba kujya bakora cyane kugira ngo batibeshya ko bakomeye bikaba byatuma urwego rusubira inyuma.

Yagize ati “Uyu munsi twakinanye na bagenzi banjye neza, tugiye kugera i Muhanga twari kumwe turi batatu dukinana, tureba uri imbere kuko yari njye aba arinjye utsinda.”

Yakomeje ati “Amakipe yose yakinnye neza, kuba Les Amis Sportifs yaratakaje abakinnyi bakomeye birumvikana bizasaba izindi mbaraga kugira ngo bazamure abandi ariko ubona ko bafite abana bafite ejo heza. Natwe ni ugukora cyane tutazirara kandi aya marushanwa agamije gutegura abazakina Tour du Rwanda.”

Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup
Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup

Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportifs wagerageje guhangana kugera ku murongo akaza no muri batanu ba mbere, yagize ati “Ntabwo byoroshye kubura abakinnyi bakuru ariko abasigaye tuzakoresha neza amahirwe twabonye. Wenda kwizeza abantu ko twatsinda birakomeye ariko tuzajya dukora ibishoboka byose. Dufite ikipe y'abana bato, bizatugora uyu mwaka ariko utaha bazaba bamaze kumenyera.”

Muri iri siganwa riterwa inkunga na Cogebanque na Skol, umukinnyi wa mbere mu bagabo, Uwizeyimana Bonaventure yahembwe ibihumbi 100 Frw, Munyaneza Didier wa mbere mu batarengeje imyaka 23 ahabwa ibihumbi 60 Frw, naho Muhoza Eric wa mbere mu ngimbi na Nzayisenga Valentine wa mbere mu bakobwa bahembwa ibihumbi 50 Frw.

Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye mu byiciro byose:

Batanu ba mbere mu bakuru banyonze ibilometero 120

1. Uwizeyimana Bonaventure 3 13′ 54″

2. Gasore Hategeka 3 14′ 18″

3. Munyaneza Didier 3 15′ 18″

4. Uwiduhaye 3 15′ 18″

5. Tuyishimire Ephrem 3 19′ 13″

Batanu ba mbere mu bakobwa banyonze ibilometero 92

1. Nzayisenga Valentine 3 11'31"

2. Ingabire Beatha '3 14'45"

3. Nirere Xaverine 3 14'53"

4. Ingabire Diane 3 14'57"

5. Mukeshimana Josiane 3 16'55"

Batanu ba mbere mu ngimbi zanyonze ibirometero 92

1. Muhoza Eric 2 42' 53″

2. Habimana Eric 2 43'01"

3. Nsabimana Machine '2 43'12"

4. Niyonshuti Jean Pierre '2 43'12"

5. Mbarushamana Jimmy '2 44'47"

Uwizeyimana Bonaventure yishimira intsinzi
Uwizeyimana Bonaventure yishimira intsinzi
Uwizeyimana Bonaventure yavuze ko kuba ihangana rya Benediction na Les Amis Sportifs ryaragabanutse bizasaba izindi mbaraga kugira ngo badasubira inyuma
Uwizeyimana Bonaventure yavuze ko kuba ihangana rya Benediction na Les Amis Sportifs ryaragabanutse bizasaba izindi mbaraga kugira ngo badasubira inyuma
Skol iri mu baterankunga ba Rwanda Cycling Cup ndetse itanga ibihembo bitandukanye
Skol iri mu baterankunga ba Rwanda Cycling Cup ndetse itanga ibihembo bitandukanye
Nzayisenga Valentine wa Benediction wabaye uwa mbere mu bakobwa
Nzayisenga Valentine wa Benediction wabaye uwa mbere mu bakobwa
Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yabaye uwa mbere mu ngimbi
Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yabaye uwa mbere mu ngimbi
Munyaneza Didier niwe wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Munyaneza Didier niwe wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Hakiruwizeye Samuel wa Cycling Club for All y'i Huye niwe wabanje gushaka gucomoka mu bandi bakiri i Ntunga
Hakiruwizeye Samuel wa Cycling Club for All y'i Huye niwe wabanje gushaka gucomoka mu bandi bakiri i Ntunga
Hakuzimana Camera, Mfitumukiza Jean Claude na Niyomufasha Patrick bose ba Cycling Club for All bageze ku murongo bakurikiranye
Hakuzimana Camera, Mfitumukiza Jean Claude na Niyomufasha Patrick bose ba Cycling Club for All bageze ku murongo bakurikiranye
Abasiganwa bakoze ibikometero byinshi bari mu gikundi
Abasiganwa bakoze ibikometero byinshi bari mu gikundi
Abasiganwa bakoze ibikometero byinshi bari mu gikundi
Abasiganwa bakoze ibikometero byinshi bari mu gikundi
Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs yageze ku murongo ari uwa kabiri
Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs yageze ku murongo ari uwa kabiri
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque itera inkunga iri rushanwa yaryohewe n'ubuhanga bw'abanyonzi
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque itera inkunga iri rushanwa yaryohewe n'ubuhanga bw'abanyonzi
Nsengimana Jean Bosco yageze ku murongo akurikiranye na Manizabayo Eric wa Nyabihu Cycling Club
Nsengimana Jean Bosco yageze ku murongo akurikiranye na Manizabayo Eric wa Nyabihu Cycling Club
Nsengimana Jean Claude na Hadi Janvier ba Benediction Club bayoboye abandi bose mu gikundi
Nsengimana Jean Claude na Hadi Janvier ba Benediction Club bayoboye abandi bose mu gikundi
Nyuma y'isiganwa abanyonzi b'i Muhanga berekanye ubuhanga bwihariye bafite ku igare bahembwa na Cogebanque
Nyuma y'isiganwa abanyonzi b'i Muhanga berekanye ubuhanga bwihariye bafite ku igare bahembwa na Cogebanque