Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yari isanzwe ifite abakinnyi bakomeye nka Areruya Joseph na Ndayisenga Valens begukanye Tour du Rwanda na Jean Claude Uwizeye ubu bose bari gukina mu Bufaransa nk'ababigize umwuga, byatumye isigarana abana bakiri bato barimo Tuyishimire Ephrem, Ukiniwabo René Jean Paul ari nabo iri kugenderaho.
Mu gace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup 2018 kasorejwe i Muhanga, iyi kipe iterwa inkunga na Cogebanque yahuye n'akazi gakomeye ko guhangana na Benediction y'i Rubavu ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa nka Nsengimana Jean Bosco, Hadi Janvier, Uwizeyimana Jean Claude, Munyaneza Didier na Patrick Byukusenge.
Tuyishimire usa n’usigaye ayoboye bagenzi be b’i Rwamagana, yagerageje guhangana n’ab’i Rubavu kuva i Kayonza kugera binjiye muri Kigali ari mu itsinda ry'imbere hamwe na Uwizeyimana, Munyaneza, Byukusenge Patrick na Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club, gusa kuko yakoraga wenyine, bagenzi be basigaye inyuma, nawe yananiwe asigara bari hafi kugera i Muhanga.
Uwizeyimana wegukanye agace k’uyu munsi, aganira n'abanyamakuru yavuze ko kuba Les Amis Sportif yaratakaje abakinnyi bayo bakomeye kandi ariyo ahanini bahanganaga, bizabasaba kujya bakora cyane kugira ngo batibeshya ko bakomeye bikaba byatuma urwego rusubira inyuma.
Yagize ati “Uyu munsi twakinanye na bagenzi banjye neza, tugiye kugera i Muhanga twari kumwe turi batatu dukinana, tureba uri imbere kuko yari njye aba arinjye utsinda.”
Yakomeje ati “Amakipe yose yakinnye neza, kuba Les Amis Sportifs yaratakaje abakinnyi bakomeye birumvikana bizasaba izindi mbaraga kugira ngo bazamure abandi ariko ubona ko bafite abana bafite ejo heza. Natwe ni ugukora cyane tutazirara kandi aya marushanwa agamije gutegura abazakina Tour du Rwanda.”

Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportifs wagerageje guhangana kugera ku murongo akaza no muri batanu ba mbere, yagize ati “Ntabwo byoroshye kubura abakinnyi bakuru ariko abasigaye tuzakoresha neza amahirwe twabonye. Wenda kwizeza abantu ko twatsinda birakomeye ariko tuzajya dukora ibishoboka byose. Dufite ikipe y'abana bato, bizatugora uyu mwaka ariko utaha bazaba bamaze kumenyera.”
Muri iri siganwa riterwa inkunga na Cogebanque na Skol, umukinnyi wa mbere mu bagabo, Uwizeyimana Bonaventure yahembwe ibihumbi 100 Frw, Munyaneza Didier wa mbere mu batarengeje imyaka 23 ahabwa ibihumbi 60 Frw, naho Muhoza Eric wa mbere mu ngimbi na Nzayisenga Valentine wa mbere mu bakobwa bahembwa ibihumbi 50 Frw.
Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye mu byiciro byose:
Batanu ba mbere mu bakuru banyonze ibilometero 120
1. Uwizeyimana Bonaventure 3 13′ 54″
2. Gasore Hategeka 3 14′ 18″
3. Munyaneza Didier 3 15′ 18″
4. Uwiduhaye 3 15′ 18″
5. Tuyishimire Ephrem 3 19′ 13″
Batanu ba mbere mu bakobwa banyonze ibilometero 92
1. Nzayisenga Valentine 3 11'31"
2. Ingabire Beatha '3 14'45"
3. Nirere Xaverine 3 14'53"
4. Ingabire Diane 3 14'57"
5. Mukeshimana Josiane 3 16'55"
Batanu ba mbere mu ngimbi zanyonze ibirometero 92
1. Muhoza Eric 2 42' 53″
2. Habimana Eric 2 43'01"
3. Nsabimana Machine '2 43'12"
4. Niyonshuti Jean Pierre '2 43'12"
5. Mbarushamana Jimmy '2 44'47"




















Ibitekerezo 0