Amakipe akomeye ku Isi arimo Astana Pro Team yo muri Kazakhstan iri mu cyiciro cya mbere, World Tour, yemeye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.
Abayobora aya makipe bemeye kuza mu Rwanda, bifuza gutangira neza umwaka w’imikino bongera amanota ku rutonde rusange rw’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, UCI, ariko banashaka amafaranga akurikira ibihembo by’iri siganwa ryazamuye urwego.
Komiseri mpuzamahanga, Ntiyamira Jean Sauveur uri mu bazayobora Tour du Rwanda 2019, yabwiye IGIHE ko kuba ibihembo byarakubwe hafi gatatu nta kabuza bizazamura ihangana.
Ati “Kuba ibihembo byarongerewe bikagera aho utwaye isiganwa azahabwa ibihumbi 4000 by’amadolari naho utsinze agace agahabwa 1400$, bizatuma nta bakinnyi baregeza. Ntabwo umukinnyi azemererwa gucomoka mu gikundi ngo ajye gutsinda bimworoheye, kuko amakipe yose akomeye yazanywe no gushaka aya mafaranga.”
Ubusanzwe uwegukana Tour du Rwanda yahembwaga amadolari 1200 ahwanye na 1 071 600 Frw, mu gihe uwatwaye agace kamwe yahabwaga amadolari 600, angana n’ibihumbi 589 800 Frw.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryo hazahembwa abakinnyi 20 bazajya baza imbere mu gace, aho uwakegukanye azajya ahabwa amadolari 1400, ahwanye na Miliyoni 1 376 200 Frw. Uwa kabiri azajya ahabwa amadolari 710 naho uwa Gatatu azahabwa amadolari 350.
Guhera ku mukinnyi uzajya ugera ku murongo ari uwa 17 kugera kuwa 20 bazajya bahabwa amadolari 30.
Umwenda w’umuhondo ugaragaza uwegukanye isiganwa muri rusange uzaherekezwa n’amadolari 4 000 $ angana na Miliyoni 3 572 000 Frw. Umukinnyi uzasoreza ku mwanya wa kabiri azahembwa amadolari 2500 naho uwa Gatatu ahembwe 1800$.
Uwa kane azahabwa 1300$ naho uwa Gatanu ahembwe 1000$. Ku rutonde rusange bazahemba kugera ku mukinnyi wa 20 uzegukana amadolari 60.
Ku munsi wa nyuma hazahembwa ikipe ifite abakinnyi baje hafi ku rutonde rusange, ihabwe umwenda uzatangwa n’Inyange Industries uherekejwe n’amadolari 900. Ikipe izaba iya kabiri izahembwa amadolari 500 naho iya gatatu yegukane 300$.
Umukinnyi uzaba uwa mbere mu guterera imisozi azegukana umwenda uzatangwa na Cogebanque ahabwe n’amadolari 400, abazamukurikira kuri uru rutonde rw’abahiga abandi guterera bazahabwa 200$ ku wa kabiri naho uwa Gatatu ahabwe 100$.
Aya azahembwa uhiga abandi mu misozi ni nayo azahembwa abo mu bindi byiciro nk’urusha abandi ‘Sprint’, ukiri muto waje hafi ku rutonde rusange, umunya-Afurika wahize abandi n’umunyarwanda waje hafi.
Ku Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda hazanahembwa uwahize abandi guhatana, ahembwe amadolari 400.






Ibitekerezo 0