Agace ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nyakanga 2024, kakinwe ku ntera y’ibilometero 179.5 kuva mu Mujyi wa Gap berekeza Barcelonnette, bakoresha amasaha ane, iminota 10 n’amasegonda 20.
Umunya-Slovenia Tadej Pogačar ufite umwambaro w’umuhondo, wari witezwe kuri aka gace cyane ko kakinirwaga mu misozi, ari kumwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora isiganwa basizwe iminota 13 n’amasegonda 40 kuri uyu munsi.
Iyi ni inshuro ya mbere Campenaerts yegukanye agace muri iri siganwa kuva yatangira kurikina.
Biniam Gilmay aracyari umukinnyi wa mbere mu guhangana ahatambika, aho kugeza ubu afite amanota menshi (387), akaba akurikiwe Jasper Philipsen ufite 354.
Tadej Pogačar ni we mukinnyi mwiza mu kuzamuka kugeza ubu kuko ari we ufite amanota menshi (77) agakurikirwa na Jonas Vingegaard ufite 58.
Umubiligi Remco Evenepoel w’imyaka 24 ni we mukinnyi ukiri muto uri kwitwara neza kuko ayoboye abarimo Carlos Rodríguez na Santiago Buitrago.
Agace ka 19 gakurikiraho muri dutatu dusigaye, kazakinwa abakinnyi baturuka i Embrun berekeza Isola 2000, aho bazakora ibilometero 144.6 mu mihanda yiganjemo imisozi miremire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!