Kugira ngo ibyo byose bigerweho hari bamwe mu babiharaniye batanga umusanzu wabo mu gutuma uyu mukino ugira aho uhera ndetse no kuwukundisha abawukina.
Sakumi Anselme ni umwe mu bantu batanze umusanzu ukomeye mu kubaka uyu mukino nubwo atigeze awukina, yabaye umwe mu baterankunga bawo bakomeye.
Uyu kandi ni umwe mu bagabo b’inkingi za mwamba muri siporo bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro kirambuye IGIHE yagiranye n’umwe mu bana b’uyu mugabo, Rusagara Sakumi Serge, yagerageje kunyuramo amwe mu mateka ya Se ndetse n’umusanzu yatangaga muri siporo y’u Rwanda.
Rusagara yakomoje ku kuba umubyeyi we yari umucuruzi ukomeye mu Rwanda ndetse byaje no kugira uruhare mu mukino w’amagare kuko yayacuruzaga mbere y’uko anayakora.
Ati “Twacuruje amagare kuva mu 1982 niba ntibeshye. Yacuruzaga [Sakumi Anselme] amagare y’ubwoko butandukanye, yari ahagarariye isoko ry’imashini zidoda za Singer, yaranguzaga ibyuma bya ‘fer à béton’ ndetse n’ibindi, yari umushabitsi muri make.”
“Mu 1990 ni bwo bwa mbere yasohoye amagare ya mbere mu ruganda. Intambara y’icyo gihe yatangiye twaramaze kuyashyira ku isoko, yari aya ‘Maguru’. Harimo ay’abakuru ndetse n’ay’abato kuva ku myaka umunani.”
Nyuma yo gushinga uruganda rukora amagare, Sakumi Anselme, yatangiye gukorana bya hafi n’Ishyirahamwe ry’umukino wayo ndetse n’amakipe kugira ngo bafatanye kuwuzamura.
Rusagara akomeza avuga ko “Icyo gihe yahise atangira kugira uruhare mu kugeza igare ku barimu bari bayakeneye. Ubwo kandi yanabaye umwe muri Komite y’Ishyirahamwe ry’Amagare nkurikije uko babitubwiye. Kuva mu 1987 kugeza 1994 yari Visi Perezida wa FERWACY.”
“Aho rero niho yafashirije urubyiruko kugera ku ndoto zabo by’umwihariko mu mukino w’Amagare. Yafatanyije n’uwitwa Mayaka witabye Imana mu minsi yashize kujya aha ikipe ye ya Ciné Elmay amagare yo kwifashisha. Nkeka ko urwo arirwo ruhare yagize muri uwo mukino tutibagiwe ko yakinaga Golf.”
Nyuma yo gutotezwa ndetse akanicanwa n’umugore we muri Jenoside, mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro imirimo ya Sakumi Anselme muri siporo, hatangijwe irushanwa ryamwitiriwe rya Legacy Sakumi Anselme Race.
Si ibyo gusa kuko no muri Kigali Golf Resolt & Villas hatewe igiti cyamwitiriwe kiri hamwe n’iby’abandi bakinnyi ba Golf bamaze kumenyekana bishwe icyo gihe barimo Dr. Munyangeyo Charles n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!