Uyu mukinnyi yakomeje kugaragaza ko atari agafu ki mvungwa rimwe yongera kwegukana akandi gace kari aka munani muri iri rushanwa, isi yose ikomeza gutangarira uyu mukinnyi w’imyaka 24 uri kwanikira ibihanganye kakahava.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe wamenya Biniam Girmay ukomeje kwandika amateka.
Biniam Girmay ni umugabo w’imyaka 24 wubatse ufite n’umwana umwe. Akinira Intermarché–Wanty yo mu Bubiligi akaba afite ibilo 70 akareshya na metelo 1.84.
Yatangiye kugaragara akiri muto ubwo yegukanaga Shampiyona y’Isi y’Abatarengeje imyaka 18 yabereye mu Rwanda mu 2018.
Mu 2019 yegukanye agace ka gatanu muri Tour du Rwanda atsinze Areruya Joseph kuri sprint kandi yari umwe mu bakomeye cyane muri icyo gihe agikinira Derko Marseille.
Gutsinda Areruya byatumye Girmay akomeza guhangwa ijisho kuko yari amaze guhigika umwe mu bakinnyi bakomeye muri Afurika.
Mu 2021, Girmay yegukanye umudali wa feza muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda izwi nka Road Race byatumye akomeza kwibazwaho cyane.
Mu 2022 yagiye mu Ikipe ya Intermarché–Wanty muri yegukana isiganwa rya mbere rya ‘World Tour’ aba Umunyafurika wa mbere ubikoze. Mu 2023 yitabiriye Giro d’Italia yegukanamo agace ndetse anatwara umwambaro w’unyaruka ahatambika kurusha abandi nabwo aba Umunyafurika wa mbere ubikoze.
Biniam Girmay yakomeje kwandika amateka ndetse no gushimangira ko ari umukinnyi ukomeye ubwo yegukanaga agace ka gatatu muri Tour de France 2024 ndetse aza no kubisubira mu gace ka munani.
Si ibyo gusa kuko kugeza ubu uyu mugabo yambaye n’umwambaro w’icyatsi uhabwa umukinnyi unyaruka ahatambika kurusha abandi.
Isomo ku Rwanda
Nta gihe kinini giciyemo Biniam Girmay yitabiriye Tour du Rwanda kuko mu 2019 yegukanye agace ka gatanu kavaga i Karongi kerekeza i Musanze ubwo yatsindaga Areruya Joseph bari bahanganye.
Umusesenguzi w’umukino w’amagare, Muhoza Aime Moïse yabwiye IGIHE ko kuba Biniam ari kwitwara neza muri Tour de France ari urugero rw’ibishoboka bityo ko u Rwanda rukwiye kubifata nk’isomo.
Ati “Itandukaniro ni uko ubona Abanyarwanda bitabira Tour du Rwanda nk’isiganwa rya nyuma rikomeye kuri bo mu gihe abandi ubona barikoresha nk’inzira yo kwigaragaza ngo bazagera mu yandi marushanwa yisumbuyeho.”
Yakomeje agira ati “Ni byiza kuba dufite Tour du Rwanda ndetse initabirwa n’Abanyafurika beza. Ni igipimo cyiza kigaragaza ko abakinnyi bacu bafashijwe kugira amarushanwa menshi ashoboka no kugira imyiteguro myiza yo hanze y’igihugu bakwitwara neza.”
Muhoza avuga ko u Rwanda rukwiye kugira sisiteme ihamye izamura abakiri bato benshi.
Ati “Nk’ubu Biniam niwe mukinnyi ugezweho iwabo ariko muri Eritrea hari ibihumbi by’abakinnyi benshi ariko twe ni bake cyane kuko nka shampiyona yacu usanga igikundi (Peloton) ari 40 ariko bo usanga barenga 200 kandi hari abatatoranyijwe.”
Yakomeje agira ati “Dukeneye kugira sisiteme ikomeye yo gukora abakinnyi benshi kandi bumva ko bakwiye kwitabira Tour du Rwanda nk’irushanwa ryo kwimurikiramo bitari kumva ko ariryo akwiye gukina gusa. Ariko uko bigaragara biracyagoye urebye ibyo tukirimo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!