00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacunga umutekano kuri stade bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 April 2023 saa 05:51
Yasuwe :

Abakozi b’ikigo gikora akazi ko gucunga umutekano ku bibuga ndetse n’ahabera ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda, Tiger Gate S Ltd, bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Aba bakozi basaga 25 biganjemo urubyiruko bakunze kwita “aba-bouncers”, bari kumwe n’abayobozi, babanje gukora urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rugendo rwaturutse ku Kinamba rwerekeza ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aba basore n’inkumi bifuje gusura uru rwibutso cyane ko abenshi biganjemo muri Tiger Gate S Ltd, ari abavutse nyuma y’aya mahano yangwiriye u Rwanda mu 1994.

Aba bose bazengurukijwe ibice bigize Urwibutso ndetse banasobanurirwa amateka akubiyemo haba mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo ndetse n’inzira yo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yayo.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka, bashyize indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isaga ibihumbi 250.

Umuyobozi mukuru wa Tiger Gate S, Gatete Jean Claude, yavuze ko amateka babonye benshi batari bayazi, akaba ari igihe cyiza cyo gukomeza kubaka igihugu.

Ati “Twafashe iya mbere ngo dusure urwibutso kugira ngo dusobanurirwe amateka y’igihugu kuko abenshi muri bo bavutse nyuma ya 1994. Icyo twamenye ni uko tugomba kumenya ko kuzirikana kwibuka ari ibyacu, nta wundi ugomba kubitwibutsa.”

Yakomeje agira ati “Ibi rero tubivanyemo umusingi n’imbaraga zo kubaka Igihugu cyacu, duharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Urubyiruko rukwiriye gufatanya rukubaka ejo heza h’Igihugu.”

Tiger Gate S igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 45 babarizwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Intego yayo ni uguhesha agaciro umwuga bakora wo gucunga umutekano.

Uru rubyiruko kandi rucunga umutekano ahabereye ibirori birimo ibitaramo by’abahanzi, ubukwe n’inama zitandukanye. Ku bibuga bakora nka “Stewards" naho mu bitaramo bakora nka "Bouncers".

Amateka ababaje u Rwanda rwanyuzemo ni yo yabahaye imbaraga zo kwiyemeza ko bitazongera kubaho
Urubyiruko ruri muri Tiger Gates S rumaze gusobanurwa amateka, rwashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside
Urubyiruko rucunga umutekano ku bibuga no mu bitaramo rwunamiye Abatutsi bazize Jenoside
Abasore n'inkumi bahuriye muri Tiger Gates S bahaye icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside
Abakozi ba Tiger Gates S basobanuriwe amateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rweretswe ko nubwo amahano yabaye ariko igihugu cyongeye kikiyubaka
Abenshi mu barinda umutekano ku bibuga bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi ba Tiger Gates S na bo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages