Aba bakozi basaga 25 biganjemo urubyiruko bakunze kwita “aba-bouncers”, bari kumwe n’abayobozi, babanje gukora urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rugendo rwaturutse ku Kinamba rwerekeza ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Aba basore n’inkumi bifuje gusura uru rwibutso cyane ko abenshi biganjemo muri Tiger Gate S Ltd, ari abavutse nyuma y’aya mahano yangwiriye u Rwanda mu 1994.
Aba bose bazengurukijwe ibice bigize Urwibutso ndetse banasobanurirwa amateka akubiyemo haba mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo ndetse n’inzira yo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yayo.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, bashyize indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isaga ibihumbi 250.
Umuyobozi mukuru wa Tiger Gate S, Gatete Jean Claude, yavuze ko amateka babonye benshi batari bayazi, akaba ari igihe cyiza cyo gukomeza kubaka igihugu.
Ati “Twafashe iya mbere ngo dusure urwibutso kugira ngo dusobanurirwe amateka y’igihugu kuko abenshi muri bo bavutse nyuma ya 1994. Icyo twamenye ni uko tugomba kumenya ko kuzirikana kwibuka ari ibyacu, nta wundi ugomba kubitwibutsa.”
Yakomeje agira ati “Ibi rero tubivanyemo umusingi n’imbaraga zo kubaka Igihugu cyacu, duharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Urubyiruko rukwiriye gufatanya rukubaka ejo heza h’Igihugu.”
Tiger Gate S igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 45 babarizwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Intego yayo ni uguhesha agaciro umwuga bakora wo gucunga umutekano.
Uru rubyiruko kandi rucunga umutekano ahabereye ibirori birimo ibitaramo by’abahanzi, ubukwe n’inama zitandukanye. Ku bibuga bakora nka “Stewards" naho mu bitaramo bakora nka "Bouncers".


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!