00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ntibumva uburyo amafaranga ahabwa abakinnyi b’ikipe z’Igihugu adakurwaho umusoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 May 2024 saa 09:56
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yabajijwe na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) impamvu nta musuro ukatwa ku mafaranga ahabwa abakinnyi bahamagarwa mu makipe y’igihugu, aho hari agera kuri miliyoni 84 Frw ataratanzwe.

PAC yavuze ko Minisiteri ya Siporo yananiwe gukata, kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku bakozi ba nyakabyizi, aho bitigeze bikorwa ku musoro ungana na miliyoni 84 Frw kuko mu gahimbazamusyi kahawe ba nyakabyizi kagera kuri miliyoni 565 Frw nta 15% yakuweho.

Hagaragajwe kandi ko hari raporo zitatanzwe ku mafaranga agera kuri miliyari 4 Frw, yoherereje za federasiyo nyamara zakabaye ziboneka hagati y’iminsi itanu n’iminsi 370.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yasubije ko abakozi ba nyakabyizi batakuweho 15% y’umusoro usigaranwa bari aba ’Youth Volunteers’ [abakorerubashake].

Ati "Bari abakorerabushake, federasiyo dukora na zo zari zazanye dufite igikorwa cya siporo ariko igihe babazaniye, kubera ko bagombaga guhita babaha 5000Frw bagendaga babaha, ntibayakataho."

Yongeyeho ko nubwo bitakozwe ariko bahise bahindura uburyo byakorwaga "ku buryo hari amasezerano cyangwa imikoranire tugirana n’ama federasiyo n’abo bakorerabushake cyangwa umuntu wishyuwe, twumvikanye ko, ndetse twabishyize no mu nyandiko ko na we aba agomba gukatwa."

Yakomeje agira ati "Iyo ari umuntu wishyuwe muri ’system’, ahita avaho, ariko ikibazo cyabaye kuri abo bakorerabushake cyangwa abakozi bari baje, bagombaga kwishyurwa ako kanya, kuri federasiyo twari twabinyujijeho ayo mafaranga ntiyakatwa. Ubu amasezerano tugirana n’amafederasiyo twarayahinduye."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yabwiwe ko atari amafaranga yishyuwe abo bakorerabushake, ahubwo ari ayahawe abakinnyi n’abandi bo mu ikipe barimo abatoza iyo amakipe y’Igihugu yahamagawe.

Yibukijwe ko na bo baba bagomba gutanga umusoro ungana na 15% ku bihembo baba bahawe, abazwa uko byarangiye hagati yabo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).

Mu gusubiza, Niyonkuru Zephanie yavuze ko hari aho byabaye ariko bari gukorana na za federasiyo ku buryo bihabwa umurongo.

Ati "Kuri ayo mafaranga ndagaruka ku yahawe Umutoza w’ikipe yacu y’abafite ubumuga, hari amafaranga byo atarakaswe. Ubu turi gukorana na NPC kugira ngo ayo mafaranga ashyikirizwe RRA. Agace kajyanye n’uwo mutoza kangana na 1.541.587 Frw."

Yakomeje agira ati "Amafaranga yose duha amafederasiyo agenewe amakipe, nk’uko twabivuze dufite federasiyo 31, ho tugenda tuyavanaho kuko baba bafite konti bahemberwaho yaba ari uduhimbazamusyi tubahaye cyangwa ari amafaranga y’uko bahamagawe mu ikipe y’Igihugu. Aho bagaragaje ko hari abakozi baba bari mu ikipe y’igihugu, bagahabwa amafaranga ya nyakabyibizi ntibakatwe, ni bo turi gukorana na federasiyo kugira ngo bikosorwe."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko bafashe ingamba zirimo ko bumvikanye na federasiyo ko mu gihe zisabye amafaranga zizajya zibariramo n’agomba gukurwaho nk’umusoro.

PAC yagaragaje kandi ko hari miliyoni 129 Frw Minisiteri ya Siporo yahaye za federasiyo, ariko na yo hakaba hatagaragazwa raporo y’uburyo yakoreshejwe.

Kuri iki, Niyonkuru Zephanie yavuze ko ubu izo raporo zamaze kuboneka ndetse hari izitinda kuboneka kubera ko hari federasiyo zitanga ibihembo nyuma y’igihe kinini nk’aho bisaba ko habanza gukorwa ibizamini bya ’doping’ mbere yo gutanga ibihembo ku bakinnyi babitsindiye.

PAC yibukije Minisiteri ya Siporo ko n'abakinnyi bahamagarwa mu makipe y'Igihugu baba bagomba gutanga umusoro ku bihembo babonye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages