00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera ku 1500 bafashwa buri munsi: Aho Gasore Serge ageze afasha ab’i Ntarama gukira ibikomere bya Jenoside

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 April 2026 saa 01:39
Yasuwe :

Gasore Serge washinze Umuryango udaharanira inyungu wa Rwanda Children, yifashishije siporo mu gukira ibikomere no kubikiza abandi, kugeza ubu akaba afasha abagera ku 1500 bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ikigo cya Gasore Serge Foundation (GSF) kiri muri uyu muryango cyatangiye ari irerero, mu gihe cy’imyaka 11 kimaze kibaye ikigo cy’amashuri y’inshuke, cyaje kuzamuka kigira andi mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa gatutu, ndetse hakaba hari na gahunda yo kuyongera.

Aha hongewemo ubuvuzi, amasomo y’imyuga n’ahakorerwa siporo yaba umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, umukino w’amagare no gusiganwa ku maguru yo ikagira umwihariko cyane.

Akarere ka Bugesera kabaye ikimenyabose ku gutwara igare, byagera ku bagore n’abakobwa bikaba akarusho. Gasore Serge afatanyije n’Akarere yashinze ikipe y’abakobwa y’amagare ya Bugesera Cycling Team.

Muri iyi kipe hatoranywa abana b’abakobwa bazi igare bakayishyirwamo, ikagira umutoza n’abatekinisiye babitaho buri munsi, ariko bakanarihirwa n’amashuri ku buryo bahava bari ku rwego rwo kwitabira amarushanwa atandukanye no kwibeshaho.

Mu mwaka ushize wa 2025, hatashywe umushinga w’ibibuga byo gusiganwa ku magare byiswe ‘Field of Dreams’, byubatswe ku bufatanye n’Umushoramari wo muri Israel, Sylvan Adams, wavuze ko amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari kimwe mu byatumye agira uruhare mu kubyubaka.

Kubera ibi bibuga hatangijwe gahunda yiswe #RaceForChange (Gusiganwa bigamije impinduka) igamije guteza imbere umukino w’amagare, bituma GSF igirana imikoranire ya hafi n’Ikipe ikomeye ku Isi mu gusiganwa ku magare ya NSN Cycling Team.

Ikindi gikorwa muri siporo ni ugutegura irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryitwa ‘20 kilomètres de Bugesera’ riba buri mwaka. Ubu rimaze gukomera ku rwego ryitabirwa n’abagera ku 3000 baturutse mu gihugu hose.

Gasore Serge yavuze ko muri icyo kigo babonye ari ngombwa no kwita ku bakobwa babyariye iwabo, aho abagera kuri 25 bigishwa kudoda buri mwaka bagahabwa imashini zibafasha kubikora.

Byibuze abakozi 500 bakorera iki kigo mu buzima bwa buri munsi, bakaba bashobora kwiyongera bikurikije n’akazi kadasanzwe kaba kahakorewe.

Mu buhamya Gasore Serge yatanze mu muhango wo kwibuka wabereye ku Cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, yavuze ko yishimira kuba ibyo yashoyemo imbaraga bigirira akamaro abaturage benshi.

Ati “Buhoro buhoro natangiye kwiyubaka binyuze mu mashuri, muri siporo. By’umwihariko siporo yambereye ubuhungiro, kuko kwiruka ntibyamvuraga ibikomere gusa, ahubwo byantezaga n’imbere. Nyuma yaho rero nubatse ubuzima bwanjye. Nyuma yo kurokoka, kwiyubaka no kuba mpagaze aha, ni ikimenyetso cy’uko nyuma y’ibihe by’umwijima icyizere cyongera kikakumurikira.”

“Nk’uwarokotse Jenoside nashinze umuryango udaharanira inyungu. ufasha abantu 1500 mu buzima bwa buri munsi. Mfasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango itishoboye, nkabarihira amashuri no kubafasha mu bindi bikorwa byo kubakiza ibikomere, kugira ubumwe no kudaheranwa n’agahinda.”

Gasore Serge ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yagiriye icyizere mu 2019, amugira umurinzi w’igihango.

Gasore Serge afasha abana gukora siporo bakaniga imirimo izabafasha batagikina
Gasore Serge yashinze ikipe y'abagore yo gusiganwa ku magare ya Bugesera Cycling Team
Gasore Serge warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeje kwiyomora ibikomere afasha Abanyarwanda kubaho neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages