Ni umukino uzahuza abenshi mu bakinnyi bafashije u Rwanda kwitabira igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia mu rwego rwo kwiyibutsa ibihe byiza aba bakinnyi bagize mu bihe byabo.
Umukino wagaragayemo ubushyamirane bukomeye wahuje ibihugu byombi u Rwanda rwatsindiye Uganda i Kampala igitego 1-0 cya rutahizamu Jimmy Gatete cyanatumye Amavubi yiyongerera amahirwe yo kwitabira imikino Nyafurika ya 2004 yabereye muri Tunisia.
Uretse imvururu zikomeye zaranze uyu mukino zanakomerekeyemo rutahizamu Jimmy Gatete amenetse umutwe, ikindi cyibukwa cyane n’Abanyarwanda ni uburyo perezida Paul Kagame yagiye kwakira abakinnyi ku kibuga cy’indege abashimira ishema bari bahesheje igihugu.
Kuri uyu wa Kane, tariki 30 Kamena 2016 nibwo Uganda Cranes y’abakanyujijeho bazisobanura n’Amavubi yo mu myaka yo ha mbere aho bazahita bashyira ku mugaragaro n’ishyirahamwe bakoze kugira ngo ribahuze ndetse bage babona n’uko batanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Jimmy Mulisa wari mu bakinnyi bitabiriye CAN 2004 ubu akaba ari umuyobozi wa tekinike wungirije ndetse akaba n’umutoza wungirije mu Mavubi, avuga ko bateguye uyu mukino bafite intego nyinshi zirimo no kwibuka Jean Marie Ntagwabira wari umutoza wungirije mu Mavubi yitabiriye CAN 2004.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Uganda izagera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri bagakora imyitozo nimugoroba kuri stade Amahoro naho Amavubi akazakora imyitozo kuwa Kabiri mu gitondo no kuwa Gatatu mu gitondo mbere yo gukina kuwa Kane saa kumi.
Abakinnyi bazakinira Amavubi:
Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, Ntaganda Elias, Eric Nshimiyimana, Karim Kamanzi,Nkuzingoma Ramadhan, Uwimana Abdul, Bagumaho Hamisi, Didier Bizimana, Muhamud Mosi, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Jean Baptiste, Rutagengwa Charles, Gatera Alphonse, Kadubiri Ashraf, Bokota Labama, Runuya, Eric Murangwa, Desire Mbonabucya, Chrisostome, Aloys Kanamugire.
Abatoza b’iyi kipe ni Rudasingwa Longin na Kanyankore Yaounde Gilbert.
Abakinnyi bazakinira Uganda ni:
Sam Kawalya, James Odoch, George Ssemwogere, Hassan Mubiru, Abubakar Tabula, Joseph Mutyaba,Kefa Kisala, David Obua, Andy Lule, Vincent Kayizi, Johnson Bagole, Philip Ssozi, Hakim Magumba, Obwiny Philip, Joseph Kabagambe, Willy Kyambadde, Fred Tamale, Wasswa Bossa, Dan Ntale na Katerega Muhamod.



















TANGA IGITEKEREZO