Aya marushanwa azabera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu byiciro bitandukanye muri aya marushanwa ni 16.
Mu cyiciro cy’abasiganwa ku magare b’abagabo, abazahagararira u Rwanda ni; Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric na Manizabayo Eric. Aba bose bazasiganwa ku bilometero 160.
Icyiciro cy’abasiganwa ku magare mu bagore ni Tuyishime Jacqueline, Ingabire Diane na Mukashema Josiane. Aba nabo bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 121.
Muri aya marushanwa hazaba harimo icyiciro cy’abasiganwa mu koga [Swimming]. Icyiciro hazitabira Maniraguha Eloi uzahatana mu cyiciro cy’abasiganwa mu buryo umukinnyi yihimbiye cyangwa yifuza. Bikazakorwa kuri metero 50.
Azanarushanwa kandi mu cyiciro cy’abasiganwa bakoresha uburyo umutwe ureba mu mazi, umukinnyi agakoresha amaboko gusa akurura amazi agasa nk’uyakoresha uruziga ku mpande zombi [Butterfly].
Undi mukinnyi uzahatana mu cyiciro cy’abasiganwa mu koga ni Iradukunda Isiaka nawe uzahatana mu cyiciro cy’abasiganwa mu buryo umukinnyi yihimbiye cyangwa yifuza. Uyu azasiganwa muri metero 100.
U Rwanda kandi ruzahagararirwa mu cyiciro cya Volleyball yo ku mucanga [Beach Volley], aho ruzaserukirwa na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier.
Ikindi cyiciro kizahagararira u Rwanda ni abasiganwa ku maguru [Athletics]. Aha harimo Nimubona Yves uzasiganwa metero 5000, Uwitonze Claire metero 1500, Iranzi Celine muri metero 10000 na Manizabayo Emeline muri metero 5000.
Aba bakinnyi bose bamaze igihe mu mwiherero bitegura aya marushanwa. Biteganyijwe ko bazerekeza mu Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga. Amarushanwa akazatangira tariki 28 Nyakanga asozwe tariki 8 Kanama 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!