00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba NFL bakamejeje, bashaka ibibuga by’ubwatsi karemano ku kabi n’akeza

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 July 2026 saa 09:48
Yasuwe :

Bamwe mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NFL), batangiye ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga, basaba ko ibibuga by’ubwatsi bw’umwimerere byiyongera nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haza gusorezwa imikino y’Igikombe cy’Isi yakiriye ifatanyije na Mexique na Canada.

Mu gihe iri rushanwa ryarimo rikinwa, ibibuga birindwi byakoreshwaga n’amakipe ya NFL byashyizwemo ubwatsi bw’umwimerere, kugira ngo byuzuze ibisabwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ritegura irushanwa.

Gusa biteganyijwe ko nyuma y’Igikombe cy’Isi, ibi bibuga bizongera guhindurwa bigashyirwamo ubwatsi bw’ubukorano, ariko 92% by’abakinnyi ba NFL bifuza gukinira kubibuga by’ubwatsi bw’umwimerere.

Abakinnyi bavuga ko ubwatsi bw’ubukorano bugira ingaruka nyinshi ku mibiri yabo kurusha ubwatsi busanzwe, cyane cyane bitewe n’uko bukomera kandi bukongera ibyago byo kugira ibibazo by’imvune.

Muri stade 30 zisanzwe zikoreshwa n’amakipe ya NFL, 15 ni zo zifite ubwatsi bw’umwimerere, mu gihe izindi 15 zikoreshamo ubwatsi bw’ubukorano.

Impamvu nyamukuru ituma amakipe amwe akoresha ubwatsi bw’ubukorano, ni amafaranga menshi asabwa mu kubungabunga ubwatsi bw’umwimerere.

Umwe mu bakinnyi batanze iki cyifuzo ni Caleb Williams ukinira Chicago Bears, wgize ati “Kuki natwe tutagira ibi?”.

Jonathan Taylor wa Indianapolis Colts, na we yavuze ko “Ubwatsi bw’umwimerere ntiburi kure y’ibishoboka. Gushyira imbere abakinnyi na byo ntibikwiye kuba ikibazo.”

Ishyirahamwe ry’Abakinnyi ba NFL na ryo risaba ko ibibuga by’ibyatsi bisanzwe byahoraho.

Rigira riti “Ntabwo bikiri ikibazo cyo kumenya niba bishoboka. Ikoranabuhanga rirahari, ubunararibonye burahari kandi n’ubushobozi bwo gushyiraho ibibuga by’ubwatsi bw’umwimerere bufite ireme ryo ku rwego rwo hejuru abakinnyi bifuza burahari.”

Ryongeyeho ko kuba harabayeho ishoramari rikomeye kugira ngo ibibuga byuzuze ibisabwa mu mikino ikomeye nk’Igikombe cy’Isi, bigaragaza ko n’abakinnyi ba NFL na bo bakwiye guhabwa agaciro muri ubwo buryo.

Abakinnyi ba NFL bifuza ko ibibuga byose byashyirwamo ubwatsi bw'umwimerere nk'uko byakozwe mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages