00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike barimbanyije imyitozo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 July 2024 saa 03:41
Yasuwe :

Abakinnyi bahagarariye amakipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye imikino Olempike iri kubera mu Bufaransa, barimbanyije imyitozo izabafasha kwitwara neza.

Hashize iminsi ine abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda bageze i Paris, aho batangiye kumenyera ndetse ku wa 8 Nyakanga 2024, bakaba baratangiye imyitozo bigendanye n’amarushanwa bazitabira.

Mu butumwa Komite Olempike y’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko abakinnyi bose bameze neza kandi kugeza ubu batangiye gukora imyitozo.

Kugeza ubu u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi umunani bazitabira iyi mikino ihuza imbaga nyinshi kurusha iyindi yose ikinwa kuri iyi Si.

Aba bakinnyi bari kumwe n’abatoza ndetse n’abandi babaherekeje kugira ngo bazabafashe kuyitwaramo neza.

Nta gihindutse, abahagarariye u Rwanda bazarangiza umwiherero ku wa 27 Kamena ndetse bazahite bakomerezaho imikino izatangira tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.

Nubwo hataratangazwa ku buryo ndakuka ibihugu bizitabira iyi mikino, hateganyijwe ko byibuze bizagera kuri 206, bigahatana mu bwoko bw’imikino 32.

Umuhoza Uwase Lidwine yahabwaga amabwiriza n'umutoza we
Umuhoza Uwase Lidwine azahatana mu koga
Umukino w'amagare uri mu yahagarariwe mu mikino Olempike
Uwihoreye Tufaha yabaye umukinnyi wa mbere w'Umunyarwanda ukina 'Fencing'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages