Hashize iminsi ine abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda bageze i Paris, aho batangiye kumenyera ndetse ku wa 8 Nyakanga 2024, bakaba baratangiye imyitozo bigendanye n’amarushanwa bazitabira.
Mu butumwa Komite Olempike y’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko abakinnyi bose bameze neza kandi kugeza ubu batangiye gukora imyitozo.
Kugeza ubu u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi umunani bazitabira iyi mikino ihuza imbaga nyinshi kurusha iyindi yose ikinwa kuri iyi Si.
Aba bakinnyi bari kumwe n’abatoza ndetse n’abandi babaherekeje kugira ngo bazabafashe kuyitwaramo neza.
Nta gihindutse, abahagarariye u Rwanda bazarangiza umwiherero ku wa 27 Kamena ndetse bazahite bakomerezaho imikino izatangira tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.
Nubwo hataratangazwa ku buryo ndakuka ibihugu bizitabira iyi mikino, hateganyijwe ko byibuze bizagera kuri 206, bigahatana mu bwoko bw’imikino 32.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!