00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi barenga 2000 bahawe urubuga mu mikino ihuza kaminuza zo mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 May 2026 saa 03:43
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka irenga 10 nta rushanwa ngarukamwaka rihuza amashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda, kuri ubu abanyeshuri bongeye gushyirwa igorora ndetse abarenga 2000 bitabira muri siporo enye ziri gukinwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Iri rushanwa ryiswe “Rwanda Varsity League” rya 2025/26, ryatangijwe mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, aho iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi muri Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko, HEC ndetse n’abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda.

Siporo enye ziri gukinwa zirimo Umupira w’amaguru aho hitabiriye abahungu gusa nyuma yo kubura ikipe yiyandikisha mu bakobwa ariko ibyo byiciro byombi bikaba byaritabiriye muri Handball, Volleyball na Basketball.

Kuri ubu Volleyball y’abakobwa na Handball zigeze muri ½ mu gihe ibindi byiciro byose biri gukina muri ¼.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abanyeshuri mu Mashuri Makuru na Kaminuza – Intagamburuzwa, akaba ari na ryo ritegura iyi mikino, Murwanashyaka Evariste, yabwiye IGIHE ko iyi mikino yitabiriwe na kaminuza 37 mu mikino yose.

Ati “Kaminuza 37 tuba tuvuze campus zose na college zose. Nko muri UR, campus zose zaritabiriye uretse iya Gikondo, RP baritabiriye, UNILAK amashami yose yaritabiriye, ULK hitabiriye ULK Kigali Campus n’iyitwa ULK Polytechinic, ni uko tubibara. Iyo tubaze ayo yose dusanga hariyandikishije 40, ariko atatu asaba ko yazitabira umwaka utaha.”

Murwanashyaka yavuze ko kaminuza zifite ubushake bwo kwitabira imikino kuko nta yiraterwa mpaga kuko yabuze ku kibuga, keretse andi makosa yaba ajyanye na tekinike.

Rwanda Varsity League ya 2025/26 yatangiye mu Ukuboza
Amakipe y'abakobwa ahatana muri Basketball, Volleyball na Handball

Ni imikino yahaye amahirwe abafite impano

Gushaka abakinnyi bashya bafite impano bashobora guhesha ikipe ishema ntibiba mu babigize umwuga gusa, kuko muri siporo zose zirimo n’iz’abatarabigize umwuga buri wese aharanira kwitwara neza.

No muri iyi mikino ihuza za kaminuza n’amashuri makuru, amakipe ashaka abakinnyi bashobora kuyafasha kubona umusaruro mwiza ndetse abategura iyi mikino bavuga ko ntacyo bitwaye mu gihe byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Murwanashyaka yagize ati “Bakunda kuvuga ngo abantu barahaha, ariko iyo ari umunyeshuri, afite ikarita y’ishuri, na we ni amahirwe aba agize. Impano ye iba itumye abasha kubona buruse yo kwiga. Baramutse bamwanditse kugira ngo akine gusa byaba ari uburiganya ariko ntabo twaheje mu gihe ari abanyeshuri keretse amategeko n’amabwiriza nahinduka mu mwaka w’imikino utaha.”

Kuri ubu abanyeshuri bagera muri 930 bitabiriye mu mupira w’amaguru, 580 muri Basketball, 400 muri Volleyball na 176 muri Handball. Muri rusange, abakinnyi bagera ku 2086 ni bo babonye amahirwe yo gukina iri rushanwa rikurikirwa n’abafana batari bake.

Murwanashyaka yavuze ko hari uburyo Rwanda Varsity League ikorana n’andi mashyirahamwe y’imikino, aho abaha abasifuzi, ndetse bizeye ko uko irushanwa rizagenda rikura bizarushaho kuzamura urwego.

Ati “Irushanwa ni ryo rigomba kwimenyekanisha kugira ngo rikurure abantu. Kubera ko ari bwo tugitangira ntabwo abareba izo mpano baraba benshi ku kibuga, ariko ababasha kumenya amakuru bakaba baza ntabwo bahejwe. Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Uburezi turakorana cyane kuko ni bo badufashije ngo iri rushanwa ribeho.”

Yongeyeho ko ubwo imikino yatangiraga mu matsinda, kaminuza zakiriraga ku bibuga byazo kugira ngo isangeyo abanyeshuri n’abaturage baho ariko aho imikino igeze ubu bashobora guhitamo ibibuga byiza ishobora kuberaho.

Abakinnyi barenga 900 bandikishijwe n'amakipe ya kaminuza mu mupira w'amaguru

Hari kaminuza zatangiye kubaka ibibuga bishya

Abashinzwe iri rushanwa bavuga ko iyi mikino yateguwe hagamijwe kugarura irushanwa rihuza amashuri makuru na kaminuza mu mikino ryaherukaga kubaho mu myaka isaga 10 ishize, kuzamura siporo muri ayo mashuri makuru na kaminuza, guha umwanya abavuye mu mashuri yisumbuye bakina no kugira siporo itanga umusaruro.

Murwanashyaka yongeyeho ko hejuru y’ibyo, hari kaminuza zatangiye kubaka ibibuga bishya bizafasha abanyeshuri n’abandi bantu bashobora kubikiniraho.

Ati “Iyo impano zimaze kugaragara, abantu bajya ku isoko, bakaba abanyamwuga, bakabihemberwa, bakiteza imbere. Ikindi ni uko iyi kaminuza yitabiriye iyi mikino iba isabwa kugira ibibuga. Hari izatangiye kubaka ibibuga bishya, kubivugurura n’iziteganya kubikora ku buryo ibikorwaremezo bya siporo biziyongera mu gihugu.”

Mu mupira w’amaguru, imikino ibanza ya ¼ yabaye tariki ya 3 n’iya 4 Gicurasi yasize UR Huye itsinzwe na RP Gishari ibitego 4-1, EAUR Kigali inganya na ULK Polytechnic ibitego 2-2, Mount Kigali itsinda UNILAK Kigali ibitego 3-0 [kuri mpaga] naho UNILAK Nyanza inganya na EAUR Nyagatare igitego 1-1.

Muri Basketball, ¼ kizakinwa tariki ya 9 n’iya 10 Gicurasi mu gihe muri Volleyball, imikino izakomeza tariki ya 16 n’iya 17 Gicurasi 2026.

Kuri ubu iyi mikino ihuza za kaminuza n'amashuri makuru igeze muri 1/4
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abanyeshuri mu Mashuri Makuru na Kaminuza – Intagamburuzwa, akaba ari na ryo ritegura iyi mikino, Murwanashyaka Evariste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages