00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Air Badminton

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 September 2026 saa 05:22
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Badminton yitabiriye “Africa Air Badminton Championships 2026” i Kampala muri Uganda aho imikino izaba tariki 16-19 Nzeri 2026.

Mu bahungu, u Rwanda ruhagarariwe na Niyomukiza Yves, Tuyizere Hervé na Hakizimana Jean Pierre.

Ni mu gihe abakobwa ari Shimo Gashema Benie Christa, Urusaro Vanessa na Musingize Marie Louange Michelle.

Ibihugu 14 bizitabira iyi Shampiyona Nyafurika ni Algeria, Bénin, Burkina Faso, Burundi, Ibirwa bya Comores, Misiri, Tunisia, Nigeria, Kenya, Ibirwa bya Maurice, u Rwanda, Zambia na Zimbabwe.

Muri iri rushanwa rizamara iminsi ine, uretse kuba Abanyarwanda bazaba bahanze amaso ikipe yabo, andi makipe yo kwitondera ni Misiri ifite irushanwa riheruka na Algeria yaritwaye mu 2024.

AirBadminton ikinwa nka Badminton isanzwe ariko yo ikaba yakinirwa ku mucanga, mu byatsi no mu kibuga cyo hanze. Abakinnyi bashobora gukina ari babiri cyangwa batatu.

Ikibuga cy’abakina ari babiri cyangwa batatu kiba kireshya na metero 16x6 naho icy’abakina ari umwe ni metero 16x5.

U Rwanda ruri mu bihugu 14 bizakina Shampiyona Nyafurika ya Air Badminton uyu mwaka
Abagize Ikipe y'Igihugu yitabiriye irushanwa i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages