Guhera ku wa Gatatu tariki 21 kugeza ku wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018, ku kibuga gishya cya Golf i Nyarutarama hateganyijwe irushanwa mpuzamahanga rizitabirwa n’abakinnyi 119 baturutse mu bihugu 10 bitandukanye.
Birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Afurika y’Epfo n’u Bubiligi.
Abakinnyi bazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 20 bagabanyije mu bice bibiri; abatarabigize umwuga n’ababigize umwuga bazahatanira igihembo gikuru kingana na miliyoni 10 Frw.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Kigali Golf Club, Dr Davis Kashaka, yemeje ko imyiteguro yarangiye kandi biteguye irushanwa rizaryohera abakunzi b’umukino wa Golf.
Ati “Uko umwaka utashye tugenda tugira irushanwa ryiza kurushaho. Uyu mwaka imyiteguro yararangiye kandi twishimiye ko tuzakira umubare w’abakinnyi benshi kurusha abandi twagize mu myaka ishize. Kandi abo bakinnyi tubitezeho ihangana rikomeye kuko n’ibihembo birimo birashimishije. Bizanaryohera abazareba iyi mikino izabera ku bibuga bishya binogeye amaso.”
Iri rushanwa ryatewe inkunga na MTN yatanze miliyoni 15Frw muri miliyoni 28Frw zizakoreshwa mu irushanwa ryose.
Ni ibintu ubuyobozi bwa MTN bubona nk’umwanya wo gukomeza kwishimira isabukuru y’imyaka 20, nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe kunyekanisha ibikorwa, Richard Acheampong.
Ati “Twishimiye gukorana na Kigali Golf Club mu gutegura iri rushanwa kuko tuzabona umwanya wo kwamamaza ibikorwa byacu, kuzamura agaciro k’ikigo cyacu no gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 tumaze dukorera mu Rwanda. Biranashimishije cyane kuko ku bw’amahirwe byanahuriranye no kuba iri rushanwa naryo rigiye kuba ku nshuro ya 20.”
Mu cyiciro cy’ababigize umwuga muri iri rushanwa rizamara iminsi ine, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi batatu; Jules Dusabe, Ernest Ndayisenga na Olivier Munyaneza.
Bazahangana n’abakinnyi barimo aba mbere mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba nka Dismas Indiza na Simon Ngige bo muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO