00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasabye Abakunzi bayo kwamagana byimazeyo ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 12 April 2023 saa 01:40
Yasuwe :

Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony, yasabye abafana n’abakunzi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside mu butumwa yatanze muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bakunzi ba siporo, abakinnyi, abayobozi n’abanyamakuru biraye mu Batutsi n’abashinjwaga kuba ibyitso by’Inkotanyi barabica babaziza uko bavutse n’imyemerere yabo.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony, yasabye abakunzi ba APR FC kwirinda ko ibi byazasubira ukundi ahubwo bakarushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Siporo ihuza abantu kuko ikundwa na benshi ku Isi yose. Ni ubugwari bukomeye cyane kubona uwahuzaga imbaga y’abantu baje kureba uko akina, yifatanya n’ababisha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akica abamuteraga imbaraga n’ingabo mu bitugu arimo gukina. Ni ubugwari bukabije cyane.’’

Kabanda yasabye abakunzi ba APR FC n’Abanyarwanda muri rusange kwamagana byimazeyo abagifite ingangabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati ’’Ndasaba Abakunzi ba APR FC, aba-sportifs n’Abanyarwanda muri rusange kwamagana byimazeyo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo twitsa cyane ku bayipfobya kuko ari abanzi
b’ubumwe n’ubwiyunge. Twibuke twiyubaka.’’

Kabanda Tony ni Umuvugizi wa APR FC, ikipe ifite ibikombe byinshi kurusha izindi zose mu Rwanda. Iyi Kipe y’Ingabo ibitse ibikombe bya CECAFA bitatu, ibya Shampiyona 20, Icy’Amahoro yatwaye inshuro 13 n’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda [Super Cup] yatwaye inshuro eshatu.

APR FC imaze kuba ubukombe mu gihugu iri mu makipe afite abafana n’abakunzi benshi bahisemo kuyigwa inyuma. Kuri ubu ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona ya 2022/23 igeze ku munsi wa 24, n’amanota 52 aho irusha Kiyovu Sports ya kabiri amanota abiri.

Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony, yasabye Abakunzi na APR FC kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo
Kabanda yavuze ko ari ubugwari kuba aba-sportifs barijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakamarana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages