Golf ni umukino utuma uwukina agira ubuzima bwiza kubera gukora siporo ndetse ukanamufasha kugira imitekerereze myiza. Iyi ni yo mpamvu Kigali Golf School yatangijwe mu korohereza buri wese wifuza gukora ubushakashatsi kuri uyu mukino.

Abana 60 ni bo bahereweho mu batangiranye n'iri shuri ryigisha Golf. Kugeza ubu abaririmo bafata amasomo arebana na Golf, ku wa Gatatu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Bayahabwa kandi n’abatoza batatu b’abanyamwuga muri Golf.

Mu bushobozi bw’aba batoza, bashobora gufasha umwana ku giti cye cyangwa bakabigishiriza mu matsinda. Ibi bikorwa cyane cyane mu ntangiriro ku buryo umwana atangira kwimenyereza gukina umukino ku giti cye.

Imwe mu ntego za Kigali Golf School ni uko abanyeshuri bahabwa ubumenyi bw’ibanze kuri uyu mukino, harimo kumenya amayeri akoreshwamo, uko agapira gaterwa n’amategeko n’amabwiriza biwugenga.

Ibi iyo birangiye umwana ahabwa ubumenyi yakwifashisha mu mukino no hanze yawo harimo kwiga kwiyemeza, kwita ku byo ukora, kwiyubaha no kubaha abandi.

Iyo ubu bumenyi amaze kubuhabwa, ategurwamo gutangira kumenyera amarushanwa, aho ashobora kugira uruhare mu ategurwa na Golf Academy.

Kwimenyereza no gukunda umukino ntibihabwa abana gusa kuri iri shuri, ahubwo n’abakuze bashaka gukina no gusobanukirwa umukino bafashwa cyane mu kuzamura ubumenyi bwabo.

Hashize igihe gito Umujyi wa Kigali usinyanye amasezerano na Kigali Golf Resort & Villas kugira ngo ijye itanga amasomo ya Golf nta kiguzi ku bana biga mu mashuri ya Leta.

Umuyobozi Mukuru wa Golf Academy, Julien Bicho, yasobanuriye IGIHE ko intego nyamukuru y’amasezerano bafitanye n’Umujyi wa Kigali ari uguteza imbere uyu mukino kuri buri wese mu Rwanda.

Yagize ati “Buri wa Gatanu, Umujyi wa Kigali wohereza abanyeshuri baturutse mu mashuri atandukanye, bakaza kuri Kigali Golf Resort & Villas bagahabwa amasomo mu gihe cy’isaha imwe n’igice bitabwaho n’abatoza.”

“Aya masezerano y’ubufatanye hagati yacu n’Umujyi wa Kigali, afite intego zo gufasha abana badafite amikoro ahagije guhabwa ubumenyi ndetse no kubasha gukina imikino mishya badasanzwe bamenyereye.”

Yongeyeho ko nk’uko bisanzwe kabiri mu kwezi, muri siporo ikorwa mu Mujyi wa Kigali, Kigali Golf Resort & Villas igerageza gukundisha abantu uyu mukino mu bice bitandukanye by’Umujyi mu cyo yise ‘Academy Mobile’, ibaha amahirwe yo kwiga uburyo byibuze agapira gaterwa.

Umukinnyi cyangwa undi wese wifuza gukinira ku kibuga cya Kigali Golf Resort & Villas aba yemerewe kuhagera buri munsi kuva saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza iza nimugoroba.

Ku birebana no kwiga uyu mukino, umwana ufite hagati y’imyaka itanu kug 18, asabwa ibihumbi 250 Frw ku muhungu cyangwa umukobwa akamara umwaka wose ahabwa ubumenyi.

Ubu ni bumwe mu buryo bwo kugeza siporo kuri buri wese hagamijwe gushishikariza abantu batandukanye kumenya ko uyu mukino ushobora kuwukina wishimisha cyangwa ukabikora nk’akazi.

Usibye gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari mu gihugu, Golf ifasha no mu mibereho ya buri munsi, nko gutanga akazi ku batoza, abana batwaza abakinnyi ibikoresho n’abakora ibindi.

Muri uyu mukino harimo ibice bibiri by’ingenzi byigishwa birimo icyo gukina "Putting", aho umukinnyi aba yegereye wa mwobo winjiramo agapira ndetse akagatera mu buryo bworoheje.

Mu gice cya kabiri bigishwa "Range", aho umukinnyi atera agapira akoresheje imbaraga, akagatera kure hashoboka.

Ubukerarugendo bushingiye kuri Golf bukorwa mu byiciro bitandukanye birimo kwakira amarushanwa akomeye kuko ufite ikibuga cyiza, kwakira abashaka kwiga umukino baba abaturutse imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, kwakira abaje mu bindi bikorwa nk’inama cyangwa ubutembere ariko bifuza kumenya byinshi kuri uyu mukino.

Ikibuga cya Kigali Golf Resort & Villas cyaraguwe kugira ngo gishyirwe ku rwego mpuzamahanga kuko cyavuye ku myobo icyenda cyari gifite kigera kuri 18 hiyongeraho ibiri yifashishwa mu masomo y’umukino. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, bugera kuri hegitari 52.

Abana bigishwa uburyo bwo gutera agapira ka Golf
Abana bigishwa uburyo bwo gutera agapira ka Golf
Abantu bakuru babyifuza na bo bafashwa kwiga gukina Golf
Abantu bakuru babyifuza na bo bafashwa kwiga gukina Golf
Abanyeshuri biga gukina Golf bashyiriweho uburyo bugezweho bwo kwiga
Abanyeshuri biga gukina Golf bashyiriweho uburyo bugezweho bwo kwiga
Mu byo bigishwa harimo no kumenya kubana neza na bagenzi babo
Mu byo bigishwa harimo no kumenya kubana neza na bagenzi babo
Nshimyumuremyi Emile utoza abana abanza kubaha ingero z'uko batera udupira
Nshimyumuremyi Emile utoza abana abanza kubaha ingero z'uko batera udupira
Hari abana bamaze kumenya gukina Golf
Hari abana bamaze kumenya gukina Golf
Aho umunyeshuri adasobanukiwe abaza umutoza we
Aho umunyeshuri adasobanukiwe abaza umutoza we
Ikibuga cya Golf cya Kigali cyavuye ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere kiraguka kigezwa kuri hegitari 52
Ikibuga cya Golf cya Kigali cyavuye ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere kiraguka kigezwa kuri hegitari 52
"Putting'' ikinwa umuntu atera agapira kari hafi y'umwobo
"Putting'' ikinwa umuntu atera agapira kari hafi y'umwobo
Ikibuga gifite imyobo 18 yose yifashishwa mu marushanwa
Ikibuga gifite imyobo 18 yose yifashishwa mu marushanwa
Iyo bibaye ngombwa umwarimu yigisha umwana atari mu itsinda
Iyo bibaye ngombwa umwarimu yigisha umwana atari mu itsinda
Mu byo abana bigishwa hazamo no gutekereza neza
Mu byo abana bigishwa hazamo no gutekereza neza
Iyo bibaye ngombwa, abana bahabwa amasomo ya Golf mu matsinda
Iyo bibaye ngombwa, abana bahabwa amasomo ya Golf mu matsinda
Nshimyumuremyi yigisha abana gukina "Range", aho umukinnyi atera agapira akoresheje imbaraga, akagatera kure hashoboka
Nshimyumuremyi yigisha abana gukina "Range", aho umukinnyi atera agapira akoresheje imbaraga, akagatera kure hashoboka
Umutoza wa Golf, Nshimyumuremyi, yigisha umwana uko ashobora gufata agapira
Umutoza wa Golf, Nshimyumuremyi, yigisha umwana uko ashobora gufata agapira
Umwana ahabwa umwanya wo kwimenyereza gukina nta mwarimu bari kumwe
Umwana ahabwa umwanya wo kwimenyereza gukina nta mwarimu bari kumwe
Umwana akundishwa gukina Golf akiri muto
Umwana akundishwa gukina Golf akiri muto
Umwana yigishwa uburyo bw'ibanze bwo gutera agapira
Umwana yigishwa uburyo bw'ibanze bwo gutera agapira
Umwana wese agerageza gukora ibyo umutoza amubwiye kugira ngo akurane impano yo gukina
Umwana wese agerageza gukora ibyo umutoza amubwiye kugira ngo akurane impano yo gukina
Abana bisanzura ku mutoza mu gihe cy'imyitozo
Abana bisanzura ku mutoza mu gihe cy'imyitozo

Amafoto: Yuhi Augustin