00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana ba Académie ya Bayern Munich batangiye kwigishwa umukino wa Golf

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 April 2024 saa 06:46
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Kigali Golf Resort & Villas byatangiye kwigisha umukino wa Golf abana basanzwe biga gukina ruhago mu Irerero rya Bayern Munich mu Rwanda.

Imyaka ibiri igiye kuzura Kigali Golf Resort & Villas itangiye gahunda yo gutanga ubumenyi ku gukina Golf benshi bamenyereye nk’umukino w’abakuze, nk’imwe mu mpamvu zo gushishikariza n’abana gukora iyi siporo.

Iyi niyo mpamvu yatumye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024, abayobozi n’abatoza ba Académie ya Bayern Munich mu Rwanda bajya muri Kigali Golf Resort & Villas gutangira guha abana amasomo y’uyu mukino.

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo isanzwe ifasha mu buzima bwa buri munsi abana ba Académie ya Bayern Munich harimo no kubarihira amashuri no kubaha ubundi bumenyi burenze kuri ruhago.

Kugeza ubu abana 30 biga umupira w’amaguru bahawe ubumenyi bw’ibanze ku mukino wa Golf ndetse uko ibihe bizajya byigira imbere bakazatangira kwerekwa uko uyu mukino wafatanywa n’indi.

Aba bakinnyi biyongera ku bandi bana 100 biga mu buryo buhoraho umukino wa Golf ndetse bamwe muri bo bakaba baratangiye no kujya mu marushanwa ategurirwa kuri iki kibuga mpuzamahanga.

Abana ba Academy ya Bayern Munich bigishijwe iby'ibanze ku mukino wa Golf
Abana 30 biga ruhago biyongereye ku bandi 100 basanzwe bakina Golf
Buri mwana yabonye amahirwe yo kugira ibyo yiga kuri Golf
Minisiteri ya Siporo izafatanya na Kigali Golf Resort & Villas byigishe abana gukina Golf
Imyitozo y'abana ba Academy ya Bayern Munich yabereye muri Kigali Golf Resort & Villas
Abana bigishwa ruhago bari kunguka ubundi bumenyi aho bagiriye mu biruhuko
Ubufatanye bwa Bayern Munich n'u Rwanda buri kugeza kuri byinshi abana bafite impano ya ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages