Bimaze kumenyerwa ko byibuze inshuro ebyiri mu kwezi abatuye mu Mujyi wa Kigali bakora Siporo Rusange mu mihanda yateganyirijwe iki gikorwa nk’uko byagenze kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025.

Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Hagaragajwe ko iki kibazo cy’ubuzima bw’ababyeyi gihangayikishije bityo hakwiye kugabanywa umubare w’abapfa yaba babyara na nyuma yaho bacyonsa. Hazirikanywe kandi akamaro ka siporo yo gutwara igare mu kwimakaza amahoro.

Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru, dore ko abayikorera mu Karere ka Gasabo bahurira hafi ya Kigali Height havuguruwe hakaboneka umwanya wisanzuye wo gukoreramo.

Ibi bituma abakina imikino itandukanye batabangamirana, yaba abaterura ibiremereye, abiruka, ababyina gakondo, abakina Tennis yo mu muhanda, abanyonga amagare, abakina Fencing n’indi mikino yose ifasha umuntu kugorora imitsi.

Iyi siporo iba igamije gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, aho kuri uyu munsi bahawe inama banazipimwa ku buntu.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza, ndetse ikaba n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere.

Abitabiriye iyi siporo bashishikarijwe kwita ku buzima bw’ababyeyi by'umwihariko abagira ikibazo cyo kuva nyuma yo kubyara
Abitabiriye iyi siporo bashishikarijwe kwita ku buzima bw’ababyeyi by'umwihariko abagira ikibazo cyo kuva nyuma yo kubyara
Minisitiri w’Ubuzima, Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi siporo
Minisitiri w’Ubuzima, Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi siporo
Hazirikanwe akamaro ka siporo yo gutwara igare mu kwimakaza amahoro
Hazirikanwe akamaro ka siporo yo gutwara igare mu kwimakaza amahoro
Ku rundi ruhande bamwe baba baterura ibiremereye
Ku rundi ruhande bamwe baba baterura ibiremereye