Ibi biri mu byagarutsweho mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2024, muri Serena Hotel i Kigali.
Ku murongo w’ibyigwa harimo kwemeza Mugabe Aristide nka Perezida wa Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda nyuma y’uko bagenzi be bamutoye muri Gashyantare 2023.
Hari kandi kurebera hamwe uko ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’inama y’Inteko Rusange Isanzwe yo ku wa 23 Mutarama 2023 ryagenze na raporo y’ibikorwa bya Komite Olempike y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth mu Rwanda mu 2023.
Ibindi ni raporo y’icungamutungo y’umwaka w’imikino wa 2023 n’ingengo y’imari y’ibikorwa by’umwaka wa 2024, raporo y’abagenzuzi, raporo y’amarushanwa yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gutora Komite ishinzwe kuyategura.
Iyi Komite yashyizweho mu 2023, ikuriwe na Sharangabo Alexis OLY, ndetse ikaba igizwe na Ingabire Assia, Murema Jean Baptiste, Uwiragiye Marc na Mukeshimana Assoumpta ni yo yongeye kugirirwa icyizere.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ibikorwa n’amarushanwa yo kwibuka bikwiye guhabwa agaciro, yizeza ko Minisiteri izakomeza gufatanya na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe y’imikino kugira ngo bigende neza.
Ati "Ni umwanya wo kumenya aho igihugu cyacu cyavuye, Minisiteri ya Siporo ntabwo izabatererana, tuzakomeza gufatanya aho bishoboka ku buryo byose bigerwaho. Icyo dusabwa ni ukugira ibitekerezo byagutse kugira ngo n’ubwo bushobozi buboneke."
Muri iyi Nteko Rusange Isanzwe, byagaragajwe ko amashyirahamwe 19 muri 35 agize Komite Olempike y’u Rwanda ari yo yateguye amarushanwa yo Kwibuka mu 2023.
Yose yibukijwe ko iki gikorwa ari ingenzi, ndetse bikwiye kujyana no gufasha bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agaruka ku byaranze iyi Nteko Rusange Isanzwe, Perezida w’Agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yagize ati "Ibikorwa nyamukuru byagarutsweho uyu munsi turi kwitegura ni bibiri; hari igikorwa cyo Kwibuka 30, twakanguriye amafederasiyo yose kuzakora igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bisanzwe bikorwa buri mwaka, ariko noneho twabakanguriye gushyiramo ingufu, bikaba igikorwa kinini kigaragara."
Yakomeje agira ati "Icya kabiri ni ukwitegura Imikino Olempike izabera i Paris kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama, twasabye abanyamuryango kutuba hafi, tugafatanyiriza hamwe kwitegura no gutegura abakinnyi bacu bazitabira iyo mikino."
Kugeza ubu, abakinnyi bane barimo batatu basiganwa ku magare n’undi umwe mu gusiganwa ku maguru ni bo bo mu Rwanda bamaze kwizera kuzakina Imikino Olempike ya 2024.
Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama ni uwo guha komite nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda ububasha bwo kuzashaka no gushyiraho umwe mu bagize Komite Ngenzuzi, uzasimbura uweguye.
Amafoto: Komite Olempike y’u Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!