Amateka ntiyagiye aba meza ku bafite ubumuga bwo mu mutwe hirya no hino ku Isi kuko kenshi mu muryango babafataga nk’umuzigo, ntibahabwe uburenganzira nk’abandi; ku bw’ibyo mu 1968 hashinzwe urwego rwihariye ‘Special Olympics’ rushinzwe kubitaho no kubafasha kwisanga mu muryango biciye muri siporo.
Mu Rwanda, Special Olympics yateguye amarushanwa azatangira tariki 20 Nyakanga 2018, agamije gushaka abakinnyi 26 bazaserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ‘2019 Special Olympics World Summer Games’ azabera Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda, Pasiteri Deus Sangwa yagize ati “Ubusanzwe dukora amarushanwa menshi mu mwaka, akabera aho abakinnyi bacu baba bari hirya no hino mu gihugu. Ayo turi gutegura yo azaba agamije gushaka abakinnyi bazitabira imikino yo ku rwego rw’isi ndetse akazadufasha kumenya abagaragaza ubushobozi cyane, akaba ari nabo tuzajya twitabaza no mu yandi marushanwa.”
U Rwanda rwo rukazaserukirwa mu mupira w’amaguru.
2019 Special Olympics World Summer Games izaba ku wa 14 - 21 Werurwe 2019, biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi b’imikino itandukanye basaga 7000 bo mu bihugu 170.



















TANGA IGITEKEREZO