00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakina Taekwondo bagiye kubona amahirwe yo kwiga muri Korea

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 August 2018 saa 03:27
Yasuwe :

Abanyarwanda bakina umukino njyarugamba wa Taekwondo bagiye kujya babona amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe n’uyu mukino muri Korea y’Epfo.

Abanya-Korea bane bamaze ukwezi mu Rwanda bigisha Taekwondo abakinnyi n’abatoza b’imbere mu gihugu kugira ngo babazamurire ubumenyi.

Aba Banya-Korea bakiri urubyiruko batangiye gukina Taekwondo bakiri abana kuko ari umuco iwabo, boherejwe n’Umuryango wa World Taekwondo Peace Corps Foundation.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo, Bagabo Placide, yatangaje ko batanze umusanzu ukomeye bigisha Abanyarwanda amwe mu mategeko mashya y’umukino bakanabereka zimwe muri tekinike zigezweho batari bazi.

Yagize ati “Icyo twagendeyeho tugirana ubufatanye ni uko ari Abanya-Korea kandi umukino wa Taekwondo ukaba ariho ukomoka. Birumvikana ko baba bafite ubumenyi bwisumbuye baba baje kungura abakinnyi n’abatoza bacu.”

Ni ku nshuro ya kane Abanya-Korea baje mu Rwanda gutanga ubumenyi muri Taekwondo, buri gihe ibibagendaho byose bikaba byishyurwa na World Taekwondo Peace Corps Foundation.

Bagabo yavuze ko ubufatanye bwabo butarangirira muri Taekwondo gusa ahubwo baganiriye ku buryo banafasha abakinnyi bo mu Rwanda kujya kwiga.

Yagize ati “Batwemereye ko nibura twajya twohereza abakinnyi babiri buri mwaka barangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza hano bashaka kujya kwiga icyiciro cya gatatu. Ubwo ni ubufatanye bwiza dufitanye na World Taekwondo Peace Corps Foundation kandi twizera ko buzakomeza.”

Jihun Jeong w’imyaka 18 watangiye gukina Taekwondo afite imyaka itanu wari mu batanze amahugurwa, yashimye urwego uyu mukino uriho mu Rwanda avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kuzamura abana bakiri bato.

Umukino wa Taekwondo watangiye ahagana mu 1950 ukaba warageze mu Rwanda mu 2011.

Abanya-Korea bari bamaze ukwezi bahugura Abanyarwanda muri Taekwondo
Abanya Korea basuye amakipe atandukanye arimo Kigali Justice Taekwondo Club isanzwe itozwa na Zura Mushambokazi wahoze ari nimero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda
Abanya Korea batanze amahugurwa yiganje mu kwereka Abanyarwanda tekinike nshya za Taekwondo
Intumwa za WTPC zishimiye urwego abana b'u Rwanda bariho muri Taekwondo
Mu gusezera kuri aba Banya-Korea, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Taekwondo mu Rwanda yabahaye impamyabushobozi zo kubashimira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages