Muri BK Arena hakomeje kubera imikino Nyafurika muri Taekwondo. Aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu 40. Kuri uyu wa Gatandatu ku munsi wayo wa gatatu, hakinwe igice cyayo cya kabiri cya Kyorugi.
Kuri iyi nshuro abakina barwana hagati yabo, ugize amanota menshi niwe ubarwa nk’uwatsinze umukino. Bitandukanye no ku munsi wa mbere ubwo bari mu cyiciro cyo kwiyereka, kizwi nka Poomsae.
Abakinnyi b’Abanyarwanda ntibabashije kwitwara neza kuri iyi nshuro, ahanini bitewe n’abakinnyi bahuye nabo bakomeye ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi.
Ikipe yo muri Maroc ni yo yabaye iya mbere igira amanota 1111 n’imidari ine ya zahabu. Côte d’Ivoire yaje ku mwanya wa kabiri ibona imidari ibiri ya zahabu n’amanota 565, naho ku mwanya wa gatatu haza ikipe ya Misiri, yakuyemo umudali umwe wa zahabu, igira amanota 326.
Mu kubara amanota abasifuzi bakurikiza uburyo abarwana bitwara. Igihe umukinnyi akubise mugenzi we kuva mu rukenyerero kugera munsi y’intugu, babara inota rimwe, mu gihe amukubise ku ntugu hakabarwa amanota abiri.
Iyo umukinnyi akubise uwo bahanganye ku gice cy’umutwe babara amanota atatu. Ibi bikorwa hirindwa ko umukinnyi yarenga imbibi z’ikibuga.
Mu mukino kandi hemewe gukoreshwa imigeri n’ingumi, ariko ingumi zigakoreshwa hejuru y’urukenyerero, ku mutwe hatarimo.
Mu gihe umukinnyi arenze imbibi z’ikibuga bari gukiniramo, baha inota umukinnyi umusohoyemo.
Umukinnyi wa Taekwondo muri Poomsae ashobora gutakaza amanota ahanini bigendeye ku makosa yakoze.
Muri ayo makosa harimo gukubita mugenzi wawe mu isura, kurwanya mugenzi wawe ukoresheje ivi, gukubita mugenzi we munsi y’urukenyerero cyangwa gusohoka mu kibuga n’ibirenge byombi.
Guha mugenzi wawe igice cy’umugongo nabyo byakubuza amanota, kimwe nko gusunika, gufata no gukurura uwo muri guhangana.
Umukinnyi agomba gukora uko ashoboye kose akabona amanota ye mu gihe kingana n’iminota itandatu. Iyi minota nayo igabanyije mu bice bitatu. Aho agace kamwe kagizwe n’iminota ibiri. Hagati y’ako hakazamo akaruhuko k’umunota umwe.
Mu mukino hatsinda uwabashije gukubita mugenzi we akikura mu kibuga (Knock out). Umukinnyi kandi atsinda umukino mu gihe ari we ugize amanota menshi mu duce dutatu.
Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa kuri iki Cyumweru, ryakomeje ndetse ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye harimo n’abatwaye imidari mu mikino ya Olympique.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!