00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 262 bazahagararira u Rwanda mu Mikino ya ’FEASSSA 2025’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 August 2025 saa 10:05
Yasuwe :

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ryatangaje ko abanyeshuri 262 ari bo bazahagararira u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA) izabera mu Mujyi wa Kakamega muri Kenya hagati ya tariki ya 12 n’iya 23 Kanama 2025.

Aba banyeshuri 262 bazahagararira igihugu mu mikino umunani itandukanye, bazaba bagabanyije mu makipe 21. Abakobwa ni 105 bari mu makipe icyenda naho abahungu ni 157 bari mu makipe 12.

Muri Handball, hazitabira abahungu 28 bo muri ADEGI y’i Gatsibo na ES Kigoma (Ruhango) ndetse n’abakobwa 14 bo muri E.SC. Nyamagabe.

Abahungu 24 bo muri St Philippe Nelly y’i Gisagara na Petit Séminaire Virgo Fidelis y’i Huye ni bo bazitabira muri Volleyball, naho bashiki babo 24 bave muri GS St Aloys Rwamagana na ESB Kamonyi.

Muri Basketball, na ho buri shuri rizahagararirwa n’abakinnyi 12 aho mu bahungu hazitabira ITS Kigali yo muri Gasabo na Marie Reine Muhanga mu gihe mu bakobwa ari École Ste Bernadette y’i Kamonyi na GS Gahini y’i Kayonza.

Muri Basketball y’Abakina ari babatu (3x), u Rwanda ruzahagararirwa na GS APE Rugunga yo muri Nyarugenge mu bahungu na GS Gahini y’i Kayonza mu bakobwa. Buri shuri rizaba rifite abakinnyi bane.

Abahungu 60 bo muri GS APE Rugunga yo muri Nyarugenge, CGFK yo muri Kicukiro na GS Mukungu (U-15) y’i Karongi ni bo bazitabira mu mupira w’amaguru, mu gihe abakobwa 20 bazakina uyu mukino bavuye muri PSSB y’i Huye.
Abakobwa 14 bo muri GS Gahini y’i Kayonza ni bo bazahagararira u Rwanda muri Netball mu gihe muri Rugby, hazitabira abahungu 12 bo muri Gitisi TSS yo muri Ruhango.

Mu bakina ari umwe, u Rwanda ruzahagararirwa n’abahungu batanu ndetse n’abakobwa batanu, bose bakina Imikino Ngororamubiri mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 20.

Muri iyi Mikino igiye kuba ku nshuro ya 22, hazakinwa siporo 16. Ibindi bihugu bizitabira ni Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo, Tanzania na Kenya izaba iri mu rugo.

Biteganyijwe ko itsinda ry’u Rwanda rigizwe n’abantu 336 barimo n’abayobozi n’abatoza, rizahaguruka i Kigali mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025 ryerekeza muri Kenya.

Mu 2024, ubwo Imikino ya FEASSSA yari yabereye i Bukedea muri Uganda, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri 162, rwasoje iyi Mikino rwegukanye imidali itandatu irimo itatu ya Zahabu, umwe wa Feza n’ibiri y’Umuringa (Bronze).

Abanyeshuri bazahagararira u Rwanda muri FEASSSA biyongereye ugereranyije n'abitabiriye mu 2024
U Rwanda rwegukanye imidali itandatu irimo itatu ya Zahabu mu Mikino ya FEASSSA iheruka kubera muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages