Uru rutonde rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2022 rwiganjeho abifashishijwe mu cyiciro giheruka ubwo u Rwanda rwasezereraga Libya.
Abakinnyi bahamagawe barimo abanyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC na Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports. Biyongeraho myugariro Niyigena Clément wa APR FC, ari na we kapiteni w’iyi kipe.
Umutoza Rwasamanzi kandi yinjije amaraso mashya muri iyi kipe aho yitabaje Habimana Glen ukinira FC Victoria Rosport yo muri Luxembourg.
Uyu musore w’imyaka 20 yari kumwe n’Amavubi makuru aheruka gukinira imikino ya gicuti muri Maroc, irimo uwayihuje na Guinée équatoriale na FC Saint-Éloi Lupopo.
Mu bakinnyi bahamagawe, APR FC ni yo ifitemo benshi [batanu], Gorilla [batatu], mu gihe Rayon Sports ifitemo babiri kimwe na Marines FC.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi batangira umwiherero kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2022, kuri Hotel Boni Consili mu Karere ka Huye.
Muri bo ntiharimo abakinnyi ba APR FC na Police FC kuko amakipe yombi afitanye umukino w’ikirarane uzakinwa ku wa Mbere, tariki ya 17 Ukwakira 2022. Aba bazasanga bagenzi babo mu cyumweru gitaha.
Umukino ubanza uzahuza Amavubi U-23 na Mali uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 22 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako muri Mali ku wa 29 Ukwakira 2022.
.@AmavubiStars U23 Head coach @RwasamanziYves names squad for Mali tie in the second round of #AFCONU23AQualifiers
Training camp starts tomorrow on 14.10.2022 at Hotel Boni Consili in Huye.
1st leg is due on 22.10.2022 at Huye Stadium while 2nd leg is due on 29.10.2022 in Mali pic.twitter.com/TijarSeoYJ
— Rwanda FA (@FERWAFA) October 13, 2022
Amavubi U-23 yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Libya ibikesha igitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 4-1. Bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.
Igikombe cya Afurika ari gushaka itike yo kwitabira kizabera muri Maroc mu 2023. Amakipe azitwara neza muri iri rushanwa, azabona itike yo gukina Imikino Olempike izabera i Paris.
Urutonde rw’abakinnyi 23 bahamagawe:
Abanyezamu: Ishimwe Pierre [APR FC], Hakizimana Adolphe [Rayon Sports] na Ruhumuriza Clovis [Police FC].
Ba myugariro: Niyigena Clément [APR FC], Nsengiyumva Samuel [Gorilla FC], Niyonzima Faustin [Bugesera FC], Nshimiyimana Yunus [APR FC], Ishimwe Jean Réne [Marines FC] na Dylan Georges Francis.
Abakina Hagati: Rutonesha Hesbone [Gorilla FC], Nyamurangwa Moses [Sunrise FC], Hoziana Kennedy [Bugesera FC] na Kamanzi Ashraf [Mukura Victory Sports].
Ba rutahizamu: Nyarugabo Moïse [AS Kigali], Nsabimana Deny [Kiyovu Sports], Ishimwe Anicet [APR FC], Irankunda Rodrigue [Gorilla FC], Hakim Amissi [Gasogi United], Niyonshuti M. Hakim [APR FC], Rudasingwa Prince [Rayon Sports], Gitego Arthur [Marines FC], Mugisha Desire [Vision FC] na Habimana Glen [FC Victoria Rosport].
Umutoza Mukuru: Yves Rwasamanzi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!