00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo n’ukina muri Luxembourg bahamagawe mu Amavubi ashaka itike ya CAN U-23

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 October 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yahamagaye abakinnyi 23 barimo Habimana Glen ukina muri Luxembourg azifashisha ku mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzahuza u Rwanda na Mali.

Uru rutonde rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2022 rwiganjeho abifashishijwe mu cyiciro giheruka ubwo u Rwanda rwasezereraga Libya.

Abakinnyi bahamagawe barimo abanyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC na Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports. Biyongeraho myugariro Niyigena Clément wa APR FC, ari na we kapiteni w’iyi kipe.

Umutoza Rwasamanzi kandi yinjije amaraso mashya muri iyi kipe aho yitabaje Habimana Glen ukinira FC Victoria Rosport yo muri Luxembourg.

Uyu musore w’imyaka 20 yari kumwe n’Amavubi makuru aheruka gukinira imikino ya gicuti muri Maroc, irimo uwayihuje na Guinée équatoriale na FC Saint-Éloi Lupopo.

Mu bakinnyi bahamagawe, APR FC ni yo ifitemo benshi [batanu], Gorilla [batatu], mu gihe Rayon Sports ifitemo babiri kimwe na Marines FC.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi batangira umwiherero kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2022, kuri Hotel Boni Consili mu Karere ka Huye.

Muri bo ntiharimo abakinnyi ba APR FC na Police FC kuko amakipe yombi afitanye umukino w’ikirarane uzakinwa ku wa Mbere, tariki ya 17 Ukwakira 2022. Aba bazasanga bagenzi babo mu cyumweru gitaha.

Umukino ubanza uzahuza Amavubi U-23 na Mali uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 22 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako muri Mali ku wa 29 Ukwakira 2022.

Amavubi U-23 yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Libya ibikesha igitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 4-1. Bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Igikombe cya Afurika ari gushaka itike yo kwitabira kizabera muri Maroc mu 2023. Amakipe azitwara neza muri iri rushanwa, azabona itike yo gukina Imikino Olempike izabera i Paris.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu: Ishimwe Pierre [APR FC], Hakizimana Adolphe [Rayon Sports] na Ruhumuriza Clovis [Police FC].

Ba myugariro: Niyigena Clément [APR FC], Nsengiyumva Samuel [Gorilla FC], Niyonzima Faustin [Bugesera FC], Nshimiyimana Yunus [APR FC], Ishimwe Jean Réne [Marines FC] na Dylan Georges Francis.

Abakina Hagati: Rutonesha Hesbone [Gorilla FC], Nyamurangwa Moses [Sunrise FC], Hoziana Kennedy [Bugesera FC] na Kamanzi Ashraf [Mukura Victory Sports].

Ba rutahizamu: Nyarugabo Moïse [AS Kigali], Nsabimana Deny [Kiyovu Sports], Ishimwe Anicet [APR FC], Irankunda Rodrigue [Gorilla FC], Hakim Amissi [Gasogi United], Niyonshuti M. Hakim [APR FC], Rudasingwa Prince [Rayon Sports], Gitego Arthur [Marines FC], Mugisha Desire [Vision FC] na Habimana Glen [FC Victoria Rosport].

Umutoza Mukuru: Yves Rwasamanzi

Habimana Glen ukina muri Luxembourg ari mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi U-23
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzayihuza na Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages