Abayitabiriye bahuriye imbere y’Ishami rya Banki ya Kigali, berekeza ahitwa kuri 40, basoreza ku kibuga cy’Akarere ka Ruhango kiri hafi n’ibiro byako.
Iyi siporo yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego zitandukanye ndetse nyuma yayo habaye ibiganiro bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimiye "ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu by’Umwihariko Perezida wa Repubulika y’U Rwanda kuba bwarashyizeho umurongo uhamye mu gukora siporo."
Yashimiye kandi uruhare abagore bagira mu iterambere ry’Igihugu by’umwihariko mu nzego z’ubuyobozi haba abikorera ndetse n’abakozi ba Leta.
Meya Habarurema yasabye abagore ko bakomeza kugira uruhare muri gahunda yo kurwanya igwingira, gusukura Umujyi wa Ruhango hakorwa ubusitani ndetse n’isuku hose mu Karere "ku buryo uzajya yinjira mu Mujyi wa Ruhango azajya abona itandukaniro."
Yasabye abagore gushyiraho kompanyi y’abagore yihariye mu Karere aho basabwe kugira uruhare rwo gukora udushya no gukomeza kwihesha agaciro. Yasoje asaba buri wese kwitegura amatora no kuzuza ibisabwa byose kugira ngo ugejeje igihe cyo gutora igihe kizagere nta kibazo gihari.
Iyi siporo yabereye mu Karere ka Ruhango, yabereye kandi no mu bindi bice byose by’Igihugu aho yahujwe na Car Free Day.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!