Kuri uyu wa Kane nibwo habaye indi nama yiga ku buryo shampiyona mu Bwongereza yazakinwa nta nkomyi, amakipe yari yaratanze ibitekerezo by’uko umubare w’abasimbura mu kibuga wakwiyongera mu kwirinda imvune kubera ubwinshi bw’imikino mu gihe gito.
Ku wa 17 Kamena biteganyijwe ko hazaha imikino ibiri irimo uwa Aston Villa na Sheffield United n’uzahuza Manchester City na Arsenal.
Mu mpinduka zakozwe, ni uko ku ntebe y’abasimbura hazajya haba hariho abakinnyi icyenda, ariko abatoza bakaba bemerewe gusimbuza abakinnyi batanu, bigakorwa mu byiciro bitatu mu minota 90.
Chelsea niyo yari yatanze ubu busabe bwo kongera umubare w’abasimbura ku ntebe bakava kuri barindwi bakaba icyenda kugeza igihe shampiyona izarangirira.



















TANGA IGITEKEREZO