00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza bavuye mu Buyapani bashimye urwego Karate igezeho mu Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 September 2022 saa 08:32
Yasuwe :

Abatoza ba Karate baturutse mu Buyapani bari gutanga amahugurwa ku batoza n’abakina uyu mukino mu Rwanda, bashimye urwego ugezeho kuko wateye intambwe ugereranyije n’uko bawusize mu 2019 ubwo baheruka mu gihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2022, mu kigo cy’amashuri abanza cya Notre Dame des Anges i Remera, hatangijwe amahugurwa yo kuzamurira urwego abakina karate mu Rwanda azamara iminsi itanu.

Ni amahugurwa ari kuba ku nshuro ya kane yateguwe na JKA (Japan Karate Association) Rwanda, arimo gutangwa n’abatoza baturutse mu Buyapani ku gicumbi cy’uyu mukino.

Abatoza baturutse mu Buyapani batoza abakiri bato umukino wa karate ndetse n’abatoza bayo mu Rwanda bakongererwa ubumenyi buzabafasha gutoza abandi uyu mukino.

Dr Harano Kazuyoshi, umwe mu batoza bari gutanga aya mahugurwa yavuze ko urwego rwazamutse ugereranyije n’ubushize.

Yagize ati “Karate y’u Rwanda igenda itera imbere, mu byukuri irashimishije ariko dufite imbogamizi ya karate yo mu Burayi.”

Umuyobozi wa JKA Rwanda, Rurangayire Guy Didier, yavuze ko aya marushanwa azafasha cyane abatoza kongera gutyaza ubumenyi.

Yagize ati “Aya mahugurwa adufasha gutyaza ubumenyi nk’abatoza, ku bandi ni ukongera ubumenyi kandi noneho buva ku isoko nzima kuko Abayapani nibo batangije karate ku Isi.”

Ni amahugurwa azasozwa mu tariki 20 Nzeri 2020, yaherukaga kuba 2019. Uyu mwaka yitabiriwe n’abakina karate 120 barimo abakuru n’abato.

Biteganyijwe ko ku munsi wa nyuma hazakorwa ikizamini, abagikinze bagahabwa imikandara ndetse na Dan nshya.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abakina umukino wa karate benshi n'abawutoza
Ni amahugurwa yiganjemo gutanga amasomo cyane
Abatoza bavuye mu Buyapani nibo bari gutanga aya mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages