00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Umujyi wa Kigali bitabiriye Car Free Day (Amafoto)

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 20 March 2022 saa 01:08
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022, hateguwe siporo rusange izwi nka Car Free Day yabaye kuva Saa Moya za mu gitondo kugeza Saa Yine, yitabirwa n’abayobozi batandukanye hubahirizwa ingamba za COVID-19.

Iyi siporo rusange ni iya kabiri yari iteguwe muri uku kwezi kwa Werurwe nyuma y’iyari yarabaye tariki 6 Werurwe 2022.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na

Hakiniwemo imikino itandukanye irimo kwiruka, kunyonga igare no kugendera kuri skate n’indi bitewe n’imbaraga za buri umwe.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Abato n'abakuru bari babukereye
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Ababishoboye banyuzagamo bakiruka
Muri iyi siporo abashoboye kunyonga igare baba bashyizwe igorora
Iyi siporo yakozwe mu bice bitandukanye bya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages