Iyi siporo rusange ni iya kabiri yari iteguwe muri uku kwezi kwa Werurwe nyuma y’iyari yarabaye tariki 6 Werurwe 2022.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na
Hakiniwemo imikino itandukanye irimo kwiruka, kunyonga igare no kugendera kuri skate n’indi bitewe n’imbaraga za buri umwe.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.
Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!