Ni iya mbere muri uku kwezi kwa Werurwe nyuma y’iyari yarateguwe ku wa 20 Gashyantare 2022.
Abayitabiriye kuri iki Cyumweru kuva saa moya za mu gitondo kugera saa yine, bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo guhana intera, kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isukura intoki n’ibindi.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.
Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!