Kuva tariki ya 6 kuzageza ku ya 22 Gashyantare 2026, abakinnyi 2.871 bakina imikino itandukanye ikinirwa mu rubura barimo abagore n’abagabo, bari guhatanira imidali mu mikino 16.
Umwe mu bakinnyi bitabiriye iyi mikino utarashatse ko imyirondoro ye ijya hanze, yatangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, La Stampa, ko abakinnyi babuze udukingirizo rugikubita.
Ati “Udukingirizo bazanye twashize mu minsi itatu gusa. Batwijeje ko bazohereza utundi ariko nta muntu uzi ngo ni ryari.”
Iki kinyamakuru cyavuze ko cyamenye ko udukingirizo twajyanywe aho aba bakinnyi bari turi munsi y’ibihumbi 10, nyamara ari umubare wagakwiriye kwiyongera ugereranyije n’imiterere y’ahantu bari gukinira.
Ibi bituma bamwe mu bakinnyi bahitamo kujya kuba mu Mujyi wa Milan, aho bazabona serivisi zose biboroheye, nubwo urugendo rwo kuhava ujya Cortina ari amasaha ane.
Ubwo Imikino ya Olempike yakinirwaga mu Mujyi wa Paris mu 2024, hitabiriye abakinnyi barenga 10.500, udukingirizo turenga ibihumbi 300 dushyirwa mu bice bitandukanye kugira ngo twifashishwe ku bakwifuza gukora imibonano mpuzabitsina.
Iyi Mikino Olempike yo mu rubura ya 2026 yakoze amateka yo kuba iya mbere irimo abagore n’abakobwa benshi kuko bagize 47% by’abitabiriye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!